Ni Nde Uzategera Amatwi Ubutumwa Bwacu?
1 Abantu barohamye mu makuru kurenza ikindi gihe icyo ari cyo cyose mu mateka ya kimuntu, amenshi muri ayo makuru akaba afite agaciro gake ndetse akaba ayobya. Ingaruka iba iy’uko, benshi bumva bari mu rujijo, kandi gutuma bategera amatwi ubutumwa buhereranye n’Ubwami bw’Imana bikatubera ingorane. Nta bwo bafatana uburemere ingaruka nziza gutegera amatwi Ijambo ry’Imana bishobora kubagiraho.—Luka 11:28.
2 Twishimira ko mu bice byinshi by’isi, abantu babarirwa mu bihumbi mirongo bategera amatwi ubwo butumwa kandi bakemera ko tubayoborera ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Icyakora, mu yandi mafasi, nta bwo bwitabirwa cyane. Incuro nyinshi iyo tugiye gusura mu gihe dukora umurimo, nta bwo tugira ingaruka nziza, bityo, dushobora kwibaza uzategera amatwi ubutumwa bwacu.
3 Tugomba kwirinda gucika intege. Pawulo yasobanuye agira ati “umuntu wese ūzambaza izina ry’Umwami, azakizwa. Ariko se bamwambaza bate, . . . bataramwumva? Kandi bakumva bate, ari nta wababwirije? . . . Nk’uko byanditswe ngo ‘mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!’” (Rom 10:13-15). Nidutera imbuto y’Ubwami tubigiranye umwete, Imana izayikuza mu bantu b’imitima itaryarya.—1 Kor 3:6.
4 Urufunguzo Ni Ugusubira Gusura Buri Gihe: Mu mafasi aho bigaragara ko abantu bake bategera amatwi ubutumwa bwacu, dukeneye kwihatira gukuza ugushimishwa uko ari ko kose twaba tubonye, twaba twaratanze igitabo cyangwa nta cyo twatanze. Kuki twakwihutira gufata umwanzuro w’uko nta kintu kizagerwaho? Mu gihe duteye imbuto, ntituba tuzi aho izagira ingaruka nziza (Umubw 11:6). Mu gihe twiteguye neza gusubira gusura kugira ngo tugire icyo tuvuga gikubiye mu Byanditswe, n’aho byaba mu magambo ahinnye, dushobora kugera ku mutima w’umuntu. Dushobora kumusigira inkuru y’Ubwami cyangwa tukamuha amagazeti asohotse vuba. Ndetse dushobora kugera n’ubwo twerekana uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa. Tuzatangazwa mu buryo bushimishije no kubona ukuntu Yehova aha umugisha imihati yacu.—Zab 126:5, 6.
5 Umugore wagaragaje ugushimishwa yasigiwe inkuru y’Ubwami. Nta bwo yongeye kuboneka imuhira mbere y’amezi abiri, kandi na bwo yari afite imihihibikano myinshi ku buryo atashoboraga kugira uwo avugisha. Nanone yongeye guhabwa ya nkuru y’Ubwami. N’ubwo umubwiriza yagiraga imihati buri gihe yo kugira ngo arebe ko yamusanga imuhira, byamusabye andi mezi atatu kugira ngo babonane, icyo gihe na bwo asanga arwaye. Mushiki wacu yasubiye kumusura mu cyumweru cyakurikiyeho, maze bagirana ikiganiro kigufi gishingiye muri ya nkuru y’Ubwami. Mu gihe mushiki wacu yasubiragayo mu cyumweru cyakurikiyeho, umugore yagaragaje ko ashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami nta buryarya. Ihinduka ry’imimerere mu mibereho ye ryatumye yiyumvisha ko akeneye ibintu by’umwuka. Icyigisho cya Bibiliya cyaratangijwe, kandi nyuma y’aho, buri cyumweru yajyaga yiga abigiranye igishyuhirane.
6 Ikintu cyose dushaka kubona gikura, zaba indabo, imboga, cyangwa ugushimishwa n’ubutumwa bw’Ubwami, imirimo y’ubuhinzi irakenewe. Ibyo bizafata igihe, imihati, kubyitaho, no kwiyemeza kudacika intege. Umwaka ushize, abantu basaga kimwe cya gatatu cya miriyoni, abo imbuto z’Ubwami zari zaramaze gushora imizi mu mitima yabo, barabatijwe! Nidukomeza kubwiriza, tuziringira kubona abantu benshi bazategera amatwi ubutumwa bwacu.—Gereranya n’Abagalatiya 6:9.