Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Mutarama: Igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyasohotse mbere y’umwaka wa 1984 itorero rishobora kuba rifite mu bubiko kizatangwa kuri kimwe cya kabiri cy’igiciro gisanzwe. Ibitabo byanditse ku mpapuro zidacuya cyangwa zidahindura ibara, ntibirebwa n’iryo gabanya ry’ibiciro. Amatorero adafite ibyo bitabo mu bubiko ashobora gutanga Comment assurer votre survie et hériter d’une nouvelle terre cyangwa Sécurité universelle sous le Règne du “Prince de paix.” Gashyantare: Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
◼ Ababwiriza babatijwe bose bazaba bari mu Materaniro y’Umurimo yo ku itariki ya 6 Mutarama, bazahabwa amakarita y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi hamwe n’Amakarita y’Ibiranga Umuntu y’abana babo.
◼ Guhera muri Gashyantare, kandi bitarenze ku itariki ya 2 Werurwe, disikuru nshya y’abagenzuzi b’akarere izaba ifite umutwe uvuga ngo “Koresha Ibyo Wize mu Gusingiza Yehova.”
◼ Amatorero yagombye gukora imyiteguro ikwiriye yo kwizihiza Urwibutso uyu mwaka ku Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe, izuba rirenze. N’ubwo disikuru ishobora gutangira mbere, gutambagiza ibigereranyo by’Urwibutso ntibyagombye gutangira izuba ritararenga. Musuzume neza aho iwanyu kugira ngo mumenye igihe izuba rirengera. Kubera ko nta yandi materaniro agomba gukorwa kuri uwo munsi, uretse ay’umurimo wo mu murima, hashobora gukorwa ihinduka rikwiriye kugira ngo Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kizayoborwe ikindi gihe. Abagenzuzi b’akarere bazakenera kugira ibyo bahindura kuri porogaramu zabo z’amateraniro muri icyo cyumweru bahuje n’imimerere y’akarere. N’ubwo buri torero ryifuza kwizihiza Urwibutso ukwaryo, ibyo bishobora kudashoboka buri gihe. Aho amatorero menshi yari asanzwe akoresha Inzu y’Ubwami imwe, wenda itorero rimwe cyangwa arenzeho ashobora kubona ahandi hantu yakoresha uwo mugoroba. Urwibutso ntirugomba gutangira rukererewe cyane ku buryo bituma abantu bashya bashimishijwe babona ko guterana bibabangamiye. Ndetse nta n’ubwo porogaramu yagombye kuba yegeranye cyane ku buryo bituma hataboneka igihe, mbere cyangwa nyuma y’uwo muhango, cyo gusuhuza abashyitsi, gukora gahunda yo kuzakomeza gufasha mu buryo bw’umwuka abashya bashimishijwe, cyangwa guterana inkunga muri rusange. Nyuma yo gusuzuma ibintu byose mu buryo bunonosoye, abasaza bagombye kwemeza gahunda zizarushaho gufasha abateranye ku Rwibutso kugira ngo bungukirwe n’icyo gikorwa mu buryo bwuzuye.
◼ Disikuru y’abantu bose yihariye yo mu gihe cy’Urwibutso rwo mu wa 1997 izatangwa ku Cyumweru, tariki ya 6 Mata. Urupapuro rwanditseho iyo disikuru ruzatangwa. Amatorero azaba asurwa n’umugenzuzi w’akarere, ari mu ikoraniro ry’akarere, cyangwa afite umunsi w’ikoraniro ryihariye mu mpera z’icyo cyumweru, azabona disikuru yihariye mu cyumweru gikurikiraho. Nta torero rigomba kubona disikuru yihariye mbere y’itariki ya 6 Mata.
◼ Inteko y’abasaza yagombye kwitonda ikareba neza ko ivugurura rikurikira rikenewe mu gihe itorero riterana amakoraniro yaryo: mu gihe porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye iteganyijwe, itorero ryagombye kugira amateraniro yose asanzwe mu mibyizi, uretse ko Iteraniro ry’Abantu Bose n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi bidakorwa. Mu gihe hateganyijwe guterana ikoraniro ry’akarere, itorero rizanareka guterana Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’Iteraniro ry’Umurimo; Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero cyonyine ni cyo kizateranwa mu minsi y’imibyizi y’icyo cyumweru.
◼ Kaseti za Videwo Zizaboneka Vuba Aha:
To the Ends of the Earth—Icyarabu
◼ Za Disiki Zitsitse Zizaboneka Vuba Aha:
Mélodies du Royaume Umubumbe wa 3 (cdm-3)