Muri Amerika y’Amajyaruguru, Hazabera Ikoraniro Mpuzamahanga ryo mu wa 1998
Nk’uko byatangajwe ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 1996, mu nama iba buri mwaka ya Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, Inteko Nyobozi irimo irakora gahunda yo kuzakoresha amakoraniro mpuzamahanga mu wa 1998. Umubare munini w’amakoraniro mpuzamahanga hamwe n’amakoraniro y’intara asanzwe, azabera muri Amerika y’Amajyaruguru, kimwe no muri Afurika, muri Aziya, mu Burayi, muri Amerika y’Epfo, mu karere ka Karayibe, hamwe no muri Pasifika y’Amajyepfo.
Amenshi muri ayo makoraniro yihariye, azabera muri Amerika y’Amajyaruguru, kandi hazatumirwa intumwa zizaturuka hirya no hino ku isi. Nanone kandi, dushobora kwiringira kuzabona abamisiyonari muri ayo makoraniro mpuzamahanga. Abamisiyonari n’abandi bamaze imyaka itatu bakorera umurimo wihariye mu mahanga kandi bujuje ibisabwa, bazatumirwa kugira ngo baterane rimwe muri ayo makoraniro, mu gihugu cyabo cyangwa hafi y’icyabo.
Ibindi bisobanuro bihereranye n’amatariki, n’aho amakoraniro azabera, ibyo intumwa zizaza zisabwa kuzaba zujuje, gahunda yo kwakira intumwa zizaba ziturutse mu bihugu byo mu mahanga, n’ibindi bisobanuro birambuye, bizatangazwa. Umubare muto w’intumwa zizaba ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni wo uzagira igikundiro cyo guterana amakoraniro mpuzamahanga mu bindi bihugu. Abo babwiriza batekereza kuzuza impapuro ziriho amabwiriza areba intumwa zizoherezwa, bashobora kuba batangira kuzigama amafaranga, biteganyiriza ibyo bihe byihariye.