Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Isubiramo ry’ingingo zaganiriweho mu masomo y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi mu byumweu byo kuva ku itariki ya 5 Gicurasi kugeza ku ya 18 Kanama 1997, rikorwe nta gitabo kibumbuwe. Koresha urundi rupapuro rwo kwandikaho mu gusubiza ibibazo byinshi uko bishoboka kose ukurije igihe cyatanzwe.
[Icyitonderwa: Mu gihe cy’isubiramo ryo kwandika, ni Bibiliya yonyine ishobora gukoreshwa mu gusubiza ikibazo icyo ari cyo cyose. Amashakiro agaragazwa nyuma y’ibibazo ni ayo kwikorera ubushakashatsi bwa bwite. Imibare iranga amapaji n’amaparagarafu y’Umunara w’umurinzi, ishobora kutahaboneka hose.]
Koresha Ni byo cyangwa Sibyo mu gusubiza ibi bikurikira:
1. Impuhwe za Yesu zivugwa muri Mariko 1:41, zigaragaza mu buryo bukora ku mutima, ukuntu Yehova yita ku bantu. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w96-F 3/1 p. 5.]
2. Ibimenyetso biranga iminsi y’imperuka, biboneka gusa muri Matayo igice cya 24, Mariko igice cya 13, no muri Luka igice cya 21. [kl-YW p. 102 agasanduku]
3. Ikibazo cya Yohana Umubatiza, kiboneka muri Luka 7:19, kigaragaza ko yari abuze ukwizera. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w87-F1/1p. 16]
4. Mu gihe cya Yesu yari kumwe n’abigishwa be bizihiza Pasika ya nyuma, Petero ni we wenyine wamubwiye ati “sindi bukwihakane na hato” [Gusoma Bibiliya buri cyumweru]
5. Nta bihamya bishingiye kuri Bibiliya bigaragaza ko intumwa Petero yari yarashatse. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru]
6. Ubwami Yesu yabwirizaga, ni ubwungirije, cyangwa buri munsi y’Ubutegetsi bw’Ikirenga bw’Imana. [kl-YWp. 91 par. 6]
7. Mbere na mbere, Mariko ashobora kuba yaranditse Ivanjili ye ayandikira Abayahudi. [si_F p. 172 par. 8]
8. Igihe Yesu yabwiraga Abafarisayo ko Ubwami bw’Imana bwari hagati muri bo, yiyerekezagaho ko ari we wari kuzaba Umwami mu gihe kizaza.(Luka 17:21) [kl-YW p. 91par. 6]
9. Nta bisobanuro bishyize mu gaciro, byumvikanisha impamvu igitabo cya Luka gikubiyemo amagambo menshi kurusha andi Mavanjili yandi uko ari atatu akomatanyirije hamwe. [si-F p. 176 par. 2]
10. Muri Bibiliya, na hantu hagaragaza imico abagize imbaga y’abantu benshi bagomba kugaragaza kugira ngo bazarokoke Harimagedoni. [uw-YW p. 105 par. 5]
Subiza ibibazo bikurikira:
11. Mu gihe umurongo wo muri Bibiliya waba ushobora guhindurwa mu buryo burenze bumwe hakurikijwe ikibonezamvugo, ni irihe hame nyobozi ryagombye gukurikizwa n’umuhinduzi? [rs-F p. 423 par. 1]
12. Ni iki gituma abantu bamwe na bamwe batemera kugirwa inama? [uw-YW p. 127 par. 4]
13. Imyizerere ishingiye ku Butatu, ishyira ababutsimbararaho mu yihe mimerere? [rs-F p. 431 par. 2]
14. Ni iki Yesu yashakaga kuvuga ubwo yagiraga ati“mwebwe mugire umunyu mu mitima yanyu, kandi mubane amahoro?”(Mariko 9:50) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w85-F5/15p. 21 par. 12
15.Ni irihe somo ry’agaciro dushobora kuvana ku myifatire Yesu yagize, ku bihereranye n’impano yatanzwe na wa mupfakazi?(Mariko 12:42-44) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w87-F 12/1p. 29 par. 7-p. 30 par. 1.]
16. Ni iyihe mico imwe n’imwe ya Petero iboneka mu myandikire ya Mariko, kandi ibyo bishobora kuba byaratewe ni iki? [si-F p. 172 par. 5-6]
17. Iyo tugereranyije ibivugwa muri Matayo 6:9, 10 no muri Luka 11:2-4, kuki dushobora kwemeza ko isengesho ry’icyitegererezo, ritari kuzajya risubirwamo uko ryakabaye ijambo ku rindi? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w90-F 5/15 p. 16 par. 6.]
18. Icyizere dufitiye Bibiliya cy’uko yiringirwa, ni gute gikomezwa iyo dusomye imirongo imwe n’imwe; urugero, nko muri Luka 3:1, 2? [si-p. 177 par. 7]
19. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 7:14, kumesa igishura mu maraso y’Umwana w’Intama bigira izihe ngaruka? [uw-YW p. 106 par. 6-7]
20. Ubwo tuzi ko Yesu atigeze na rimwe abura ukwizera ku Mana, kuki yatakambye agira ati“Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?” (Mariko 15:34) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w87-F 6/15 p. 31.]
Uzurisha ijambo cyangwa interuro aha hakurikira:
21. Umugati na divayi bikoreshwa mu kwizihiza Urwibutso, ni ․․․․․․․․ gusa, umugati ukaba ugereranywa n’ ․․․․․․․․, naho divayi ikaba igereranywa n’․․․․․․․․ ye. [uw-YW p. 115 par. 13.
22. Iyo dutekereje ku byabaye, bisa n’aho bigaragara ko muri rusange ihamagarwa ryo kujya mu ijuru ryarangiye ahagana mu mwaka wa ․․․․․․․․ igihe ibyiringiro by’abagize ․․․․․․․․ byo kuzaba ku isi, byasobanukaga neza. [uw-YW p. 112 par. 6]
23. Igihe Yohana Umubatiza yatangiraga kubwiriza, guverineri wa Yudaya yari ․․․․․․․․, naho umutware watwaraga intara ya Galilaya, yari ․․․․․․․․ [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba Luka 3:1.]
24. Umwuka uhamanya n’imbaraga ishishikaza ubwenge n’umutima by’abana b’Imana by’ukuri, ni ․․․․․․․․ [uw-YW p. 123 par. 9]
25.Nku’uko bigaragazwa muri Luka 10:16, iyo twakiranye ishimwe ibintu by’umwuka bitegurwa binyuriye ku ․․․․․․․․ no ku Nteko nyobozi yaryo, tuba tugaragarije ․․․․․․․․ icyubahiro. [uw-YW p. 123 par. 13]
Hitamo igisubizo cy’ukuri muri ibi bikurikira:
26. Abera bavugwa muri Matayo 27:52, bari (abazutse by’igihe gito bazukanye umubiri; imibiri idafite ubuzima rwose yavanywe mu mva zayo n’umutingito w’isi; abazuriwe ubuzima bwo mu ijuru mbere y’uko Yesu azuka). [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w90-F 9/1 p. 7.]
27. Mu Bakolosayi 1:15, Yesu yitwa ‘imfura mu byaremwe byose,’ bikaba bishaka kuvuga ko ari (nk’Imana kandi akaba adafite itangiriro; imfura y’abana b’Imana hano ku isi; mukuru kuruta abandi bose mu muryango w’abana ba Yehova). [rs-F p. 415 par. 1]
28. Ugushyirwaho k’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ kwemejwe binyuriye k’umwuka wera mu mwaka wa 33 I.C., 1918; 1919). (Mat 24:45 [uw-YW p119 par. 6]
29. Itegeko ryagombye gukurikizwa n’Abakristo bose, cyane cyane ariko abari mu nzego z’ubugenzuzi mu muteguro w’Imana, ni iri rikurikira: (‘umwibone, ukomeye; uworoheje) muri mwe, ni we mukuru.’ (Luka 9:48) [w-YW p. 123 par. 12]
30. Nk’uko byanditswe muri (Matayo 10; Matayo 24; Luka 21), abo Yesu yatumye ngo bajye kubwiriza, yabahaye amabwiriza asobanutse neza ahereranye n’uwo murimo. [si-F p. 170 par. 31]
Huza iyi mirongo y’Ibyanditswe n’ibi bikurukira:
Imig 4:13; Dan 7:9, 10; Mar 7:20-23; 13:10; Luka 8:31
31. Twagombye kuba maso, kugira ngo tube twiteguye gutahura ibitekerezo ibyo ari byo byose birangwa no kutubaha Imana, cyangwa byanduye, bishobora kwinjira mu bwenge bwacu no mu mitima yacu, kandi twagombye kubyivanamo mbere y’uko bidushoramo imizi. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w89-F 11/1 p. 14 par. 16.]
32. Abadayimoni hamwe na Satani, bazashyirwa mu mimerere imeze nk’urupfu yo kutagira icyo bashobora gukora, mu gihe cy’‘imyaka igihumbi’. (Ibyah 20:3) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru]
33. Kugira umutima wo kubona ko ibintu byihutirwa, birakenewe kugira ngo umurimo wo gutanga ubuhamya ku isi hose urangire mu gihe gito. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w95-F 10/1 p. 27.]
34. Kwemera kugirwa inama, bishobora kurinda umuntu kuvuga no gukora ibintu byatuma yicuza. [uw-YW p. 128 par. 6]
35. N’ubwo tudashobora kubona ibiremwa by’umwuka, Ijambo rya Yehova ridusunikiriza ku muteguro we wo mu ijuru utagaragara, hamwe n’ibikorwa bimwe na bimwe byawo bireba abamusenga hano ku isi. [uw-YW p. 117 par. 1]