ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/97 p. 3
  • Amatangazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amatangazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 9/97 p. 3

Amatangazo

◼ Ibitabo bizatangwa muri Nzeri: Le secret du bonheur familial. Igitabo l’humanité à la recherche de Dieu, na cyo gishobora gutangwa mu mwanya w’icyo ngicyo. Ukwakira: Gusaba abantu gukoresha abonema y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Aho abonema zidakoreshejwe, hatangwe ayo magazeti yombi, ku mafaranga asanzwe ayatangwaho. Guhera mu mpera z’uko kwezi, hazatangwa Inkuru y’Ubwami No. 35. Ugushyingo: Gutanga Inkuru y’Ubwami No. 35, bizakomeza. Amatorero azaba arangije kugeza Inkuru y’Ubwami No. 35 kuri ba nyir’inzu, muri buri rugo cyangwa aho baba mu ifasi yayo, ashobora kuzatanga igitabo Ubumenyi. Ukuboza: Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau hamwe n’igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?

◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero cyangwa undi muntu ushyizweho na we, agomba gusuzuma imibare y’ibibarurwa mu itorero ku itariki ya 1 Nzeri, cyangwa akabikora nyuma y’aho, vuba uko bishoboka kose. Nibimara gukorwa, bizatangarizwe itorero.

◼ Abasaza baributswa gukurikiza amabwiriza yatanzwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1991 ku ipaji ya 21-23, ku bihereranye n’abantu abo ari bo bose baciwe cyangwa biciye mu muteguro bakaba bashaka kugaruka.

◼ Abifatanya n’itorero, bagomba kohereza za abonema zose z’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, inshya hamwe n’izo kuvugurura, hakubiyemo na abonema zabo bwite, bazinyujije ku itorero.

◼ Nta bwo Sosayiti igenera ababwiriza bose ibitabo basaba buri muntu ku giti cye. Umugenzuzi uhagarariye itorero, agomba gutegura itangazo rigomba gutangazwa buri kwezi, mbere y’uko fomu itumirizwaho ibitabo by’itorero ya buri kwezi yohererezwa Sosayiti, kugira ngo abifuza kubona ibitabo byabo bwite bose, bashobore kubimenyesha umuvandimwe ushinzwe ibitabo. Jya uzirikana ibitabo bitumizwa mu buryo bwihariye.

◼ Amatorero ashobora gutangira gutumiza Le secret du bonheur familial​—Kuri Kaseti Videwo (Umubumbe wa 1 kugeza ku wa 6) mu Rurimi rw’Ibimenyetso rw’Urunyamerika. Izo kaseti videwo zizakomeza kuboneka ku rutonde rw’ “Ibitegerejwe” mu itorero kugeza igihe zizaba zaramaze kuboneka. Hazakorwa imihati kugira ngo buri kaseti videwo yohererezwe igihe, kugira ngo ingingo ziyikubiyemo zizasuzumwe mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Izo kaseti videwo zagombye gutumizwa gusa n’abamenyereye Ururimi rw’Amarenga rw’Urunyamerika.

◼ Mu gihe amatorero atumiza ibitabo, agomba kuzirikana ko disike zitsitse (CD-ROM) zidapfa gutangwa. Zigenewe gukoreshwa mbere na mbere n’ababwiriza.

◼ Agasanduku k’Ibibazo ko mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Gicurasi 1997, katugiraga inama yo kuba maso ku bihereranye no gukora umurimo turi kumwe n’ababwiriza tudahuje igitsina. Hari impamvu nziza zituma buri wese agira ubushishozi kuri iyo ngingo. Ibyo ntibishaka kuvuga ko umugenzuzi usura amatorero, cyangwa ndetse n’abandi bavandimwe, badashobora gukorana na bashiki bacu mu murimo wo kubwiriza. Ahubwo, igitekerezo cyavugaga ko bidahuje n’ubwenge ko buri gihe umuvandimwe yaba ari kumwe n’umuntu runaka badahuje igitsina ari bonyine, badafitanye isano.

◼ Ibitabo Bishya Biboneka:

Hellfire—Is It Part of Divine Justice? (Inkuru y’Ubwami No. 74)—Icyarabu

How to Start and Continue Bible Discussions—Gujarati

Izina ry’Imana Rizahoraho Iteka—Icyarabu

Le secret du bonheur familial—Urdu

Index des Publications de la Société Watchtower 1996—Icyongereza

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze