Abahamya ba Yehova—Ababwirizabutumwa b’Ukuri
1 Yesu Kristo yahaye abigishwa be bose inshingano yo kubwiriza ubutumwa, abategeka mu buryo butaziguye kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Mat 24:14; Ibyak 10:42). Abigishwa be ba mbere babaye intangarugero muri ibyo, kubera ko bavuze ibihereranye n’Ubwami nta gucogora—batabikorera ahantu ho gusengera gusa, ahubwo bakaba barabikoreraga ahantu aho ari ho hose bahuriraga n’abantu mu ruhame, kandi bakajya ku nzu n’inzu (Ibyak 5:42; 20:20). Kubera ko turi Abahamya ba Yehova muri iki gihe, twagaragaje ko turi ababwirizabutumwa b’Abakristo b’ukuri, tubwiriza ubutumwa bw’Ubwami mu bihugu 232, kandi tukaba twarabatije abigishwa bashya barenga miriyoni mu myaka itatu gusa ishize! Kuki umurimo wacu wo kubwiriza ubutumwa wagize icyo ugeraho bene ako kageni?
2 Ubutumwa Bwiza Buradushishikaza: Ababwirizabutumwa ni ababwiriza, cyangwa intumwa z’ubutumwa bwiza. Kubera ko turi bo, dufite igikundiro gishishikaje cyo gutangaza Ubwami bwa Yehova—ubutumwa bwiza nyakuri, bwo bwonyine rukumbi bushobora guhabwa abantu bashavuye. Dususurutswa n’ubumenyi twamaze kugira ku bihereranye n’ijuru rishya rizategeka mu buryo bukiranuka isi nshya izaba igizwe n’abantu bizerwa bazaba muri Paradizo yegereje (2 Pet 3:13, 17). Ni twe twenyine twakiriye ibyo byiringiro, kandi tubigeza ku bandi tubishishikariye.
3 Urukundo Nyakuri Ruradusunika: Kuvuga ubutumwa, ni umurimo urokora ubuzima (Rom 1:16). Ni yo mpamvu tubonera ibyishimo byinshi mu gukwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami. Kubera ko turi ababwirizabutumwa b’ukuri, dukunda abantu, kandi ibyo bidusunikira kubagezaho ubutumwa bwiza—ni ukuvuga imiryango yacu, abaturanyi, abo tuziranye, hamwe n’abandi benshi uko bishoboka kose. Gukorana uwo murimo ubugingo bwacu bwose, ni bwo buryo bwiza cyane dushobora kugaragarizamo urukundo nyakuri dukunda abandi.—1 Tes 2:8.
4 Umwuka w’Imana Uradufasha: Ijambo ry’Imana ritwizeza ko mu gihe dukora umurimo wacu wo gutera no kuhira imbuto y’Ubwami, ko Yehova ari we ‘ukuza.’ Ibyo ni byo tubona bibera mu muteguro wacu muri iki gihe (1 Kor 3:5-7). Umwuka w’Imana ni wo udufasha mu murimo wacu wo kubwiriza ubutumwa, kandi utuma tugera kuri byinshi.—Yow 3:1,2 (2:28, 29 muri Biblia Yera.)
5 Ku bw’inkunga iboneka muri 2 Timoteyo 4:5 yo ‘gukora umurimo w’ububwirizabutumwa,’ kandi kubera urukundo dukunda abantu bose, nimucyo dusunikirwe kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bushishikaza, uko uburyo bubonetse kose, twiringiye ko Yehova azakomeza guha imigisha umurimo wacu.