ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/98 p. 1
  • Mbega Ukuntu ari Byiza Guterana Buri Gihe!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbega Ukuntu ari Byiza Guterana Buri Gihe!
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ibisa na byo
  • Kuki twagombye kujya mu materaniro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Amateraniro y’Abahamya ba Yehova yagufasha ate?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Dufatane Uburemere Amateraniro ya Gikristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Guterana Amateraniro—Ni Inshingano Ikomeye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 7/98 p. 1

Mbega Ukuntu ari Byiza Guterana Buri Gihe!

1 Abenshi mu bavandimwe bacu dukunda bo mu Burayi bw’i Burasirazuba, bamaze imyaka ibarirwa muri za mirong, barabujijwe guterana ku mugaragaro. Tekereza ibyishimo bagize igihe iyo mipaka bari barashyiriweho yari ivanyweho, noneho bagashobora guteranira hamwe mu mudendezo!

2 Umugenzuzi w’akarere yerekeje ku gihe yasuraga rimwe muri ayo matorero, yandika agira ati “ku mugoroba wo ku wa Kabiri, uruzinduko rwanjye rugitangira, icyuma kizana ubushyuhe mu nzu cyarapfuye. Hanze hari hakonje cyane, ari urubura, naho mu nzu ibipimo by’ubukonje bigera kuri 5° C. Abavandimwe bari bicaye bambaye amakoti yabo, amafurari, za ga, ingofero na za bote. Nta washoboraga kureba imirongo y’Ibyanditswe muri Bibiliya, kubera ko bitashobokaga kurambura amapaji. Kuri platifomu nari mpagaze, nari nagagajwe n’ubukonje, kandi igihe cyose navugaga, nashoboraga kubona umwotsi wansohokagamo. Ariko kandi, icyantangaje ni uko ntigeze numva hari uwitotomba. Abavandimwe bose bavuze ukuntu guterana byari bishimishije kandi ko byari byiza!” Abo bavandimwe ntibigeze banatekereza kubura muri iryo teraniro!

3 Mbese, Natwe Dufite Ibyiyumvo nk’Ibyo? Mbese, twishimira igikundiro dufite cyo gukoranira mu materaniro yacu ya buri cyumweru nta nkomyi? Cyangwa se twaba tudafatana uburemere amateraniro igihe imimerere ari myiza? Guterana amateraniro buri gihe bishobora kutoroha, kandi hashobora kubaho ibihe tuba dufite impamvu nyazo zo kudaterana. Ariko kandi, ntituzigere twibagirwa ko muri twe hari abantu babona akamaro k’amateraniro kandi bakaba baterana hafi buri gihe, n’ubwo baba bageze mu za bukuru, bakaba bafite ibibazo bibakomereye by’indwara, ubumuga bwo mu buryo bw’umubiri, gahunda z’akazi zigoranye, hamwe n’izindi nshingano zikomeye. Mbega urugero rwiza tugomba kwigana!​—Gereranya na Luka 2:37.

4 Nimucyo tugire akamenyero ko gushyigikira ugusenga k’ukuri binyuriye mu guterana amateraniro yacu yose ya Gikristo, duhereye ku itsinda rito ry’icyigisho cy’igitabo kugeza ku ikoraniro rinini. Kuki guterana ayo makoraniro tugomba kubifatana uburemere cyane? Ni ukubera ko ari itegeko ry’Imana rivuga ko tugomba guteranira hamwe. Ariko kandi hari izindi mpamvu z’ingenzi. Twese dukeneye kubonera inyungu mu nyigisho ziva ku Mana n’ubufasha bw’umwuka wera, bibonerwa mu materaniro (Mat 18:20). Iyo turi kumwe n’abavandimwe bacu, turubakwa binyuriye mu guterana inkunga.​—Heb 10:24, 25.

5 Mu gihe cyo guhindura isura [kwa Yesu], Petero yaravuze ati “Databuja, ni byiza ubwo turi hano” (Luka 9:33). Tugomba kugira ibyiyumvo nk’ibyo ku bihereranye n’amateraniro yacu yose ya Gikristo. Koko rero, mbega ukuntu ari byiza guterana buri gihe!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze