ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/98 p. 3
  • Amatangazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amatangazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 9/98 p. 3

Amatangazo

◼ Ibitabo bizatangwa muri Nzeri: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ukwakira: Gukoresha abonema y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Aho abonema idakoreshejwe, tanga ayo magazeti yombi ku mpano isanzwe iyatangwaho. Ugushyingo: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ukuboza: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka hamwe na Traduction du monde nouveau.

◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero cyangwa undi muntu ushyizweho na we, agomba gusuzuma imibare y’ibibarurwa mu itorero ku itariki ya 1 Nzeri, cyangwa akabikora nyuma y’aho vuba uko bishoboka kose. Nibimara gukorwa, bitangarizwe itorero.

◼ Abasaza baributswa gukurikiza amabwiriza yatanzwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1991, ku ipaji 21-23, mu Gifaransa, ahereranye n’abantu baciwe cyangwa bitandukanyije n’umuteguro baba bifuza kongera kuwugarurwamo.

◼ Abifatanya n’itorero, bagomba kohereza za abonema zose z’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, inshya hamwe n’izo kuvugurura, hakubiyemo na abonema zabo bwite, bazinyujije ku itorero.

◼ Nta bwo Sosayiti igenera ababwiriza bose ibitabo basaba buri muntu ku giti cye. Umugenzuzi uhagarariye itorero, yagombye gutegura itangazo rigomba kuzajya ritangwa buri kwezi, mbere y’uko fomu itumirizwaho ibitabo by’itorero ya buri kwezi yohererezwa Sosayiti, kugira ngo abifuza kubona ibitabo byabo bwite bose, bashobore kubimenyesha umuvandimwe ushinzwe ibitabo. Jya uzirikana ibitabo bitumizwa mu buryo bwihariye ibyo ari byo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze