ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/99 p. 7
  • Amatangazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amatangazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
km 1/99 p. 7

Amatangazo

◼ Ibitabo bizatangwa muri Mutarama: Igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyasohotse mbere y’umwaka wa 1985, itorero rishobora kuba rifite mu bubiko. Amatorero adafite ibyo bitabo mu bubiko, ashobora gutanga igitabo La paix et la sécurité véritables​—Comment est-ce possibles?, cyangwa Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo. Gashyantare: Le secret du bonheur familial. Werurwe: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Hazakorwa imihati yihariye yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Mata: Hazatangwa amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Teganya agatabo Ni Iki Imana Idusaba? ko guha abantu bashimishijwe, kandi wihatire gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo.

◼ Umugereka wo muri uyu Murimo Wacu w’Ubwami uvuga ibihereranye n’ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 1999, uzigwa mu Materaniro y’Umurimo yo mu cyumweru gitangira ku itariki ya 28 Ukuboza 1998.

◼ Ababwiriza bose babatijwe bazaba bateranye Amateraniro y’Umurimo mu cyumweru gitangira ku itariki ya 4 Mutarama, bazahabwa ikarita y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi, hamwe n’Ikarita y’Ibiranga Umuntu y’abana babo.

◼ Guhera muri Gashyantare, kandi bitarenze ku itariki ya 1 Werurwe, disikuru nshya y’abantu bose izatangwa n’abagenzuzi b’akarere izaba ifite umutwe uvuga ngo “Ni Gute Imana Ari Nyakuri Kuri Wowe?”

◼ Amatorero yagombye gukora imyiteguro yo kuzizihiza Urwibutso rw’uyu mwaka ku wa Kane ku itariki ya 1 Mata, izuba rirenze. N’ubwo disikuru ishobora gutangira mbere y’aho, gutambagiza ibigereranyo by’Urwibutso ntibyagombye gutangira izuba ritararenga. Musuzume neza mu gace kanyu, kugira ngo mumenye neza igihe izuba rirengera. N’ubwo buri torero ryifuza kwizihiza Urwibutso ukwaryo, ibyo bishobora kudashoboka buri gihe. Aho amatorero menshi yari asanzwe akoresha Inzu y’Ubwami imwe, wenda itorero rimwe cyangwa arenzeho, ashobora kubona ahandi hantu yakoresha uwo mugoroba. Aho bishoboka, turabatera inkunga yo guteganya nibura iminota 40, mbere y’uko porogaramu [y’irindi torero] itangira, kugira ngo haboneke igihe cyo gusuhuza abashyitsi, gutera inkunga abantu bashya bashimishijwe no kungukirwa mu buryo bwuzuye n’uwo mwanya. Nanone kandi, ibibazo by’imodoka nyinshi mu muhanda n’ibihereranye no guhagarika imodoka, hakubiyemo kuvanamo no gushyiramo abagenzi, bigomba kwitabwaho. Inteko y’abasaza yagombye kwemeza gahunda yazarushaho kuba nziza mu karere kanyu.

◼ Disikuru y’abantu bose yihariye yo mu gihe cy’Urwibutso rwo mu mwaka wa 1999, izatangwa ku Cyumweru, tariki ya 18 Mata. Iyo disikuru izaba ifite ifite umutwe uvuga ngo “Kugirana Ubucuti Nyakuri n’Imana Hamwe na Bugenzi Bawe.” Urupapuro rwanditsweho iyo disikuru ruzatangwa. Amatorero azaba asurwa n’umugenzuzi w’akarere, ari mu ikoraniro ry’akarere, cyangwa afite umunsi w’ikoraniro ryihariye mu mpera z’icyo cyumweru, azabona disikuru yihariye mu cyumweru gikurikiraho. Nta torero rigomba kubona disikuru yihariye mbere y’itariki ya 18 Mata 1999.

◼ Ibitabo Bishya Biboneka mu Nyandiko Yagenewe Impumyi:

Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye? (umubumbe umwe)​—Icyongereza cyo mu rwego rwa kabiri; Igifaransa cyo mu rwego rwa mbere n’urwa kabiri; Igihisipaniya cyo mu rwego rwa mbere; Igitaliyani cyo mu rwego rwa mbere; Ikidage cyo mu rwego rwa kabiri

Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi—1999 (Imibumbe ine)​—Icyongereza cyo mu rwego rwa kabiri

Mbese Imana Itwitaho koko? (umubumbe umwe)​—Igitaliyani cyo mu rwego rwa mbere

Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi yo mu Mwaka wa 1999 (umubumbe umwe)​—Icyongereza cyo mu rwego rwa kabiri

Y a-t-il un Créateur qui se soucie de nous? (Imibumbe ibiri)​—Icyongereza cyo mu rwego rwa kabiri.

Y a-t-il un Créateur qui se soucie de nous? (Imibumbe itatu)​—Igihisipaniya cyo mu rwego rwa mbere.

Musabwe kwandika kuri fomu itumirizwaho ibitabo by’Inyandiko Yagenewe Impumyi ngo:

ICYITONDERWA: BIGENEWE URWEGO RUSHINZWE INYANDIKO ZISOMWA N’IMPUMYI. Shyiramo izina n’aderesi y’umuntu uzakoresha igitabo cy’impumyi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze