ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/99 p. 5
  • Amatangazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amatangazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
km 2/99 p. 5

Amatangazo

◼ Ibitabo bizatangwa muri Gashyantare: Le secret du bonheur familial. Aho bitaboneka, tanga igitabo Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango. Werurwe: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Hazakorwa imihati yihariye kugira ngo hatangizwe ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Mata na Gicurasi: Gukoresha abonema y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Aho abonema idakoreshejwe, tanga ayo magazeti yombi ku mpano isanzwe iyatangwaho. Teganya agatabo Ni Iki Imana Idusaba? ko guha abantu bashimishijwe, kandi wihatire gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo.

◼ Abapayiniya b’igihe cyose bashaka kuzifatanya muri kampeni y’uyu mwaka yo mu mafasi yitaruye guhera muri Nyakanga kugeza muri Nzeri ari abapayiniya ba bwite b’igihe gito, ntibazagomba kubisaba Sosayiti. Ariko kandi, bashobora kumenyesha umugenzuzi w’akarere ko bashaka kuba abapayiniya ba bwite b’igihe gito.

◼ Guhera mu cyumweru gitangira ku itariki ya 22 werurwe 1999, igitabo Le plus grand homme de tous les temps kizatangira kwigwa mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Uyu Murimo Wacu w’Ubwami ukubiyemo porogaramu yose y’uko kizigwa. Ushobora kuyikorera fotokopi maze ukayishyira mu gitabo cyawe bwite kugira ngo uzajye uyirebaho bitakugoye igihe uyikeneye, cyangwa ukaba wabika iyi nomero y’Umurimo Wacu w’Ubwami kugira ngo ujye uyirebaho igihe uyikeneye. Amabwiriza ahereranye n’uburyo bwo gusuzuma amagambo y’iriburiro, yasobanuwe mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Nyakanga 1993 (mu Giswayire) ku ipaji ya 3, mu kiganiro gifite umutwe uvuga ngo “Kwiga Igitabo Le plus grand homme de tous les temps,” kuri paragarafu ya 5.

◼ Umwanditsi hamwe n’umugenzuzi w’umurimo, bagomba kongera gusuzuma umurimo w’abapayiniya bose b’igihe cyose. Niba hari uwaba afite ingorane zo kuzuza amasaha asabwa, abasaza bagomba kureba ukuntu hatangwa ubufasha. Kugira ngo mubone ibitekerezo by’inyongera, mwongere musuzume ibaruwa y’umwaka ya Sosayiti S-201, yo ku itariki ya 1 Ukwakira. Reba nanone umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 1986, paragarafu ya 12-20

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze