Izarushaho kwibanda kuri Bibiliya!
1. Mu mizo ya mbere, ni bande mbere na mbere igazeti y’Umunara w’Umurinzi yari igenewe, naho se L’Âge d’Or yo yari igenewe bande?
1 Ku itariki ya 1 Ukwakira 1919, ni bwo igazeti ya L’Âge d’Or yatangiye gusohoka. Iyo gazeti yabaye igikoresho cy’ingenzi mu murimo wo kubwiriza. Kubera iki? Kubera ko yari igenewe abantu bose. Icyakora si ko byari bimeze ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi, kuko hashize imyaka myinshi abantu babona ko yari igenewe cyane cyane abagize ‘umukumbi muto’ (Luka 12:32). Ababwiriza b’Ubwami bakiranye ibyishimo iyo gazeti nshya, ku buryo hashize imyaka myinshi hatangwa amagazeti menshi cyane ya L’Âge d’Or ugereranyije n’ay’Umunara w’Umurinzi.
2. Ni irihe zina rya L’Âge d’Or muri iki gihe, kandi se mu mizo ya mbere intego yayo yari iyihe?
2 Igazeti ya L’Âge d’Or yandikiwe kumenyesha abantu ko Ubwami bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi ari bwo muti nyakuri w’ibibazo bibugarije, kandi ko ubwo Bwami buzabahesha amahoro n’uburumbuke birambye. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, igazeti ya L’Âge d’Or yagiye ivugururwa kugira ngo ihuze n’ibyabaga bikenewe uko ibihe byagendaga bihinduka. Mu mwaka wa 1937, yahinduye izina maze yitwa Consolation. Mu mwaka wa 1946 yaje kwitwa Réveillez-vous!, ari na ryo zina ryayo muri iki gihe.
3. Igazeti ya Réveillez-vous! yabaye igikoresho gifite imbaraga mu gusohoza ubuhe buhanuzi?
3 Kuva iyo gazeti igitangira kwandikwa, yagize uruhare runini mu murimo wo kubwiriza watangiye gukorwa mu rugero rwagutse mu mwaka wa 1919 (Mat 24:14). Icyakora, kubera ko muri ibi bihe turimo ibintu byihutirwa, byaba ari iby’ubwenge hagize ibindi bintu bihindurwa ku igazeti ya Réveillez-vous!
4. (a) Ni iki umuntu agomba gukora kugira ngo azahishwe ku “munsi w’uburakari bw’Uwiteka”? (b) Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 14:6, 7, ni iki ‘marayika uguruka aringanije ijuru’ atumirira abantu bose gukora?
4 Abantu babarirwa muri za miriyoni bishimira gusoma Réveillez-vous! kubera ko ivuga mu buryo bushishikaje ibintu binyuranye byo mu buzima busanzwe. Nta gushidikanya ko abenshi mu bantu baterana ku Rwibutso buri mwaka ari abasoma Réveillez-vous! buri gihe. Icyakora, umuntu wese wifuza kuzahishwa ku “munsi w’uburakari bw’Uwiteka,” akeneye ubufasha kugira ngo akore byinshi birenze gusoma inyandiko zacu buri gihe.—Zef 2:3; Ibyah 14:6, 7.
5. (a) Guhera muri Mutarama 2006, ni iki igazeti ya Réveillez-vous! izajya yibandaho? (b) Ibyo bishobora kuzashishikariza abantu benshi gukora iki, kandi se bizaba bisohoza ubuhe buhanuzi?
5 Ku bw’ibyo, guhera muri Mutarama 2006 Réveillez-vous! izajya yibanda cyane ku Bwami bw’Imana. Izajya ihita itera abasomyi bayo inkunga yo gushakira ibisubizo by’ibibazo byabo muri Bibiliya, kandi izarushaho gutsindagiriza cyane ibisobanuro Bibiliya itanga ku bintu bibera mu isi muri iki gihe. Muri ubwo buryo, abasomyi bazarushaho gusobanukirwa ibintu bibera mu isi muri iki gihe, kandi wenda ibyo basoma bibashishikarize kwiga byinshi ku bihereranye na Yehova.—Zek 8:23.
6, 7. (a) Ni gute igazeti ya Réveillez-vous! izafasha abantu benshi gukurikiza ibivugwa mu 1 Abatesalonike 2:13? (b) Igazeti ya Réveillez-vous! izajya isohoka kangahe mu kwezi, kandi se iryo hinduka rizagira ingaruka ku ndimi zingana iki?
6 Igazeti ya Réveillez-vous! izakomeza kujya isohokamo ingingo zishishikaza abantu muri rusange. Icyakora, izarushaho kwibanda kuri Bibiliya (1 Tes 2:13). Kubera ko Umunara w’Umurinzi uba ukubiyemo ingingo zisuzuma ibintu byimbitse byo muri Bibiliya kandi na Réveillez-vous! ikaba izarushaho kwibanda cyane ku ngingo zifitanye isano n’Ibyanditswe, ntibazaba bikiri ngombwa ko Réveillez-vous! ikomeza gusohoka kabiri mu kwezi. Ku bw’ibyo, guhera kuri Réveillez-vous! yo muri Mutarama 2006, iyo gazeti izajya isohoka rimwe mu kwezi. Ibyo bizatuma imirimo yo gutegura, guhindura no kohereza ibitabo byacu irushaho koroha.
7 Iryo hinduka rizagira ingaruka kuri 40 ku ijana by’indimi igazeti ya Réveillez-vous! isohokamo. Mu ndimi nyinshi, igazeti ya Réveillez-vous! isanzwe isohoka rimwe mu kwezi, cyangwa rimwe mu mezi atatu. Nta kizahinduka ku Munara w’Umurinzi.
8. Ni gute ababwiriza bazajya batanga igazeti ya Réveillez-vous! n’iy’Umunara w’Umurinzi?
8 Ababwiriza bazajya batanga igazeti ya Réveillez-vous! ya buri kwezi, iri kumwe n’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse muri uko kwezi. Abatanga igazeti ya Réveillez-vous! bazajya batanga inomero imwe y’iyo gazeti mu gihe cy’ukwezi kose, badahinduranyije uburyo bwo kuyitanga muri uko kwezi nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
9. Ni uruhe ruhare igazeti ya Réveillez-vous! izakomeza kugira?
9 Kuva igitangira gusohoka mu mwaka wa 1919, igazeti ya L’Âge d’or yaje kwitwa Consolation, ubu ikaba yitwa Réveillez-vous!, yagize uruhare rukomeye mu murimo wo kubwiriza. Dusenga Yehova tumusaba kuzakomeza guha umugisha gahunda yo gutanga iyo gazeti izaba yavuguruwe. Turifuza kandi ko iyo gazeti yazafasha abandi bantu benshi bo mu “mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose” kwiringira Ubwami bw’Imana bwonyine.—Ibyah 7:9.