ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/08 p. 7
  • Amatangazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amatangazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
km 2/08 p. 7

Amatangazo

◼ Ibitabo bizatangwa muri Gashyantare: Hazatangwa igitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango. Werurwe: Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Ihatire gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Mata na Gicurasi: Hazatangwa amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! Tuzashyiraho imihati yihariye kugira ngo dusubire gusura abantu bashimishijwe bateranye ku Rwibutso no kuri disikuru yihariye y’abantu bose ariko bakaba bataratangira kwifatanya n’itorero mu buryo bugaragara. Twagombye kubasura dufite intego yo gutangira kubayoborera icyigisho cya Bibiliya niba bataratangira kuyoborerwa.

◼ Kubera ko ukwezi kwa Werurwe gufite impera z’ibyumweru eshanu, kuzaba ari ukwezi kwiza ko gukoramo umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha.

◼ Umwanditsi n’umugenzuzi w’umurimo bagomba gusuzuma umurimo w’abapayiniya b’igihe cyose bose. Niba hari abafite ingorane zo kuzuza amasaha asabwa, abasaza bagomba kureba uko babafasha.

◼ Disikuru yihariye y’abantu bose izatangwa mu gihe cy’Urwibutso rwo mu mwaka wa 2008 izaba ifite umutwe uvuga ngo “Ni nde ufite ubushobozi bwo gutegeka abantu?”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze