Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Gashyantare: Ababwiriza bashobora gutanga igitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango. Werurwe: Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Ababwiriza bagombye kwihatira gutangiza icyigisho cya Bibiliya mu gihe bahaye ba nyir’inzu icyo gitabo, cyangwa mu gihe babonye ko ba nyir’inzu basanzwe bagifite mu rugo. Mata na Gicurasi: Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Igihe dusubiye gusura abantu bashimishijwe, hakubiyemo abateranye ku Rwibutso no kuri disikuru yihariye y’abantu bose ariko bakaba bataratangira kwifatanya n’itorero mu buryo bugaragara, twagombye kubaha igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, dufite intego yo gutangiza icyigisho cya Bibiliya.