Uko umurimo wakozwe
Guhera ku itariki ya 16 Gicurasi kugeza ku ya 3 Kamena, abasaza bose bo mu Rwanda bize Ishuri ry’Abasaza rimara iminsi 5. Iyo myitozo yihariye yatumye barushaho kuba abungeri beza kandi bagira ubuhanga bwo kwigisha, ku bw’inyungu z’abagize itorero. Nanone tunejejwe no kubamenyesha ko ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo hateranye abantu 87.010. Ni ukuvuga ko hiyongereyeho abantu 21.298 ugereranyije n’umwaka ushize!