Uko umurimo wakozwe
Gahunda yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi ikomeje kugera ku byiza byinshi. Ubu hari abantu basaga 54.000 bayoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Ukoze mwayeni, buri mupayiniya wa bwite ayobora ibyigisho 10,4, umupayiniya w’igihe cyose akayobora ibyigisho 4,7, umupayiniya w’umufasha akayobora 3,7 naho umubwiriza usanzwe akayobora 1,8. Nta gushidikanya, mwebwe babwiriza b’Ubwami mufite imitekerereze nk’iy’intumwa Pawulo wanditse mu Bakolosayi 1:29a agira ati “ibyo ni byo bituma nkorana umwete rwose, ngashyiraho imihati yose.”