Amatangazo
◼ Muri Nzeri n’Ukwakira hazatangwa amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Ugushyingo n’Ukuboza hazatangwa igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyangwa imwe muri izi nkuru z’Ubwami zikurikira: Ese imibabaro yose izashira?, Ubona ute igihe kizaza?, Ni nde mu by’ukuri utegeka iyi si? cyangwa Ni iki cyadufasha kugira ibyishimo mu muryango?
◼ Disikuru yihariye y’abantu bose izatangwa mu gihe cy’Urwibutso rwo mu mwaka wa 2015, izatangwa mu cyumweru gitangira ku itariki ya 6 Mata. Umutwe w’iyo disikuru muzawutangarizwa mu minsi iri imbere. Amatorero azaba yasuwe n’umugenzuzi w’akarere cyangwa azaba afite ikoraniro kuri icyo cyumweru, azahabwa iyo disikuru yihariye mu cyumweru kizakurikiraho. Nta torero na rimwe rigomba guhabwa iyo disikuru mbere y’itariki ya 6 Mata.
◼ Guhera muri Nzeri, abagenzuzi b’uturere bazatanga disikuru y’abantu bose ifite umutwe uvuga ngo “Uko ubwenge buva ku Mana butugirira akamaro.”