UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ESITERI 6-10
Esiteri ntiyigeze arangwa n’ubwikunde mu byo yakoreye Yehova n’ubwoko bwe
Esiteri yagaragaje ubutwari no kwigomwa, arwanira ishyaka Yehova n’ubwoko bwe
Esiteri na Moridekayi nta kibazo bari bafite. Icyakora itegeko rya Hamani ryo kumaraho Abayahudi bose ryarimo rikwirakwira mu bwami hose
Icyo gihe nanone Esiteri yemeye guhara amagara ye yongera kujya imbere y’umwami atamuhamagaye. Yatakambiye umwami kugira ngo asese iryo tegeko ryarimo ubugome
Amategeko yabaga yanditse mu izina ry’umwami yabaga ari ntakuka. Icyakora umwami yahaye Esiteri na Moridekayi uburenganzira bwo gushyiraho irindi tegeko rishya
Yehova yatumye ubwoko bwe butsinda mu buryo budasubirwaho
Hasohoka irindi tegeko ryahaga Abayahudi uburenganzira bwo kwirwanaho
Intumwa zagenderaga ku mafarashi zagiye mu gihugu hose kandi Abayahudi bari bambariye urugamba
Abantu benshi babonye ukuntu Imana yafashije Abayahudi, maze bahindukirira idini ryabo