UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 11-15
Yobu yiringiraga ko umuzuko uzabaho
Yobu yagaragaje ko yizeraga ko Imana ifite ubushobozi bwo kumuzura
Yobu yakoresheje urugero rw’igiti, wenda cy’umwelayo, ashaka kugaragaza ko yiringiraga ko Imana ifite ubushobozi bwo kumuzura
Imizi y’igiti cy’umwelayo irashora ikagera kure cyane, bigatuma cyongera gushibuka niyo uruti rwacyo rwaba rwarangiritse. Igihe cyose imizi yacyo ikiri mizima, kiba kizongera gushibuka
Iyo nyuma y’amapfa imvura iguye, igishyitsi cyumye cy’igiti cy’umwelayo gishobora gushibuka, ‘kikazana amashami nk’igiti gishya.’