UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 52-59
“Ikoreze Yehova umutwaro wawe”
Dawidi yahuye n’ibigeragezo byinshi mu mibereho ye. Igihe yandikaga Zaburi ya 55 yari yarahuye n’ibigeragezo bitandukanye urugero nko . . .
gutukwa
gutotezwa
kumva adakwiriye
gupfusha umwana
kurwara
kugambanirwa
Nubwo umutwaro wa Dawidi wasaga n’uremereye cyane, yarawihanganiye. Yagiriye inama abantu bashobora kumva bamerewe nka we agira ati “ikoreze Yehova umutwaro wawe.”
Twakurikiza dute ibivugwa muri uwo murongo muri iki gihe?
Jya usenga Yehova ubivanye ku mutima, umubwire ibibazo byawe n’ibiguhangayikishije byose
Jya ushakira ubufasha mu Ijambo rya Yehova no mu muryango we
Jya ukora ibyo ushoboye ariko bishyize mu gaciro, kugira ngo ukemure ikibazo ufite