ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb17 Gashyantare p. 8
  • Fasha abana bawe kwizera Umuremyi mu buryo butajegajega

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Fasha abana bawe kwizera Umuremyi mu buryo butajegajega
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Ibisa na byo
  • Suzuma ibimenyetso
    Nimukanguke!—2021
  • Ibindi byafasha umuryango
    Nimukanguke!—2018
  • Inama zagufasha
    Nimukanguke!—2020
  • Ingero z’abantu baretse ivangura
    Nimukanguke!—2020
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
mwb17 Gashyantare p. 8

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Fasha abana bawe kwizera Umuremyi mu buryo butajegajega

Ibyaremwe bitangaza ikuzo rya Yehova (Zb 19:1-4; 139:14). Isi ya Satani yo, yigisha inyigisho zitesha Imana agaciro, ku birebana n’inkomoko y’ubuzima (Rm 1:18-25). Wakora iki ngo urinde abana bawe imitekerereze nk’iyo? Kuva bakiri bato, jya ubafasha kwemera ko Yehova abaho kandi ko abitaho buri wese ku giti cye (2Kr 10:4, 5; Ef 6:16). Jya ugerageza gutahura ibyo bize ku ishuri, maze wifashishe ibintu bitandukanye kugira ngo ubagere ku mutima.​—Img 20:5; Yk 1:19.

Umubyeyi yigisha abana be iby’irema; abanyeshuri biga iby’ubwihindurize; Icyo bagenzi bawe babivugaho​—Ese wemera ko Imana ibaho?

EREKANA VIDEWO IVUGA NGO ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO​—ESE WEMERA KO IMANA IBAHO? MAZE MUSUZUME IBI BIBAZO:

  • Ni iyihe mitekerereze idakwiriye abantu benshi bafite ku birebana no kwizera Imana?

  • Ku ishuri babivugaho iki?

  • Ni iki kikwemeza ko Yehova abaho?

  • Ni iki wakora ngo ufashe umuntu kwemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose?

IBINDI WAKWIFASHISHA:

• Ibiganiro byo kuri JW.ORG “Ibyo niga muri Bibiliya” (abana batarengeje imyaka 3)

• Videwo ivuga ngo Ba incuti ya Yehova​—“Yehova yaremye ibintu byose”

• Nimukanguke! ingingo zivuga ngo “Ese byararemwe?”

• JW.ORG​—impapuro z’imyitozo “Kuki nemera ko Imana ibaho?”

• JW.ORG​—ingingo zivuga ngo “Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize? (ibice bine)

• Ingingo zo kuri Televiziyo ya JW zivuga ngo “Icyo bamwe bavuga ku nkomoko y’ubuzima”

• Agatabo​—Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze