IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Impamvu duha agaciro gahunda yo gusenga Yehova
Ibyo Ezekiyeli yeretswe ku birebana n’urusengero, byateye inkunga Abayahudi bari mu bunyage, bibizeza ko bari kuzongera gusenga Yehova. Muri iyi minsi ya nyuma gahunda yo gusenga Yehova ‘yakomerejwe hejuru y’impinga z’imisozi,’ kandi twavuye mu mahanga yose tuyigana (Yes 2:2). Ese ujya utekereza ku migisha ufite yo gukorera Yehova?
IMIGISHA ABASENGA YEHOVA BAFITE
Tubona inyigisho zisubiza ibibazo dukunze kwibaza n’inama zituma tugira imibereho myiza n’ibyiringiro.—Ye 48:17, 18; 65:13; Rm 15:4
Turi mu muryango w’abavandimwe wo ku isi hose bakundana.—Zb 133:1; Yoh 13:35
Turi abakozi bakorana n’Imana umurimo utanga ibyishimo.—Ibk 20:35; 1Kr 3:9
Dufite “amahoro y’Imana” adukomeza mu gihe dufite ibibazo.—Fp 4:6, 7
Dufite umutimanama uticira urubanza.—2Tm 1:3
Turi “inkoramutima” za Yehova.—Zb 25:14
Nagaragaza nte ko mpa agaciro gahunda yo gusenga Yehova?