ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb17 Ukwakira p. 3
  • Ibanga ryo gusobanukirwa Ijambo ry’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibanga ryo gusobanukirwa Ijambo ry’Imana
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Ibisa na byo
  • Yehova asezeranya Daniyeli ingororano ihebuje
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • Ese Imana ikwitaho koko?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Igitabo cya Daniyeli nawe
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • Kumenya abasenga by’ukuri mu gihe cy’imperuka
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
mwb17 Ukwakira p. 3

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ibanga ryo gusobanukirwa Ijambo ry’Imana

Ese urifuza kuba indahemuka mu bigeragezo nka Daniyeli? Daniyeli yacukumburaga Ijambo ry’Imana, harimo n’ubuhanuzi (Dn 9:2). Kwiga Bibiliya ubishishikariye bishobora gutuma uba indahemuka. Mu buhe buryo? Bishobora gutuma urushaho kwiringira ko amasezerano ya Yehova azasohora (Ys 23:14). Nanone bishobora gutuma urushaho gukunda Imana, maze bikagushishikariza gukora ibyiza (Zb 97:10). Ariko se watangirira he? Reka turebe zimwe mu nama zagufasha.

Daniyeli yiyigisha Ijambo ry’Imana
  • Ni iki wagombye kwiga? Gutegura amateraniro bidufasha kwiyigisha. Nanone gusoma Bibiliya buri cyumweru bitugirira akamaro, iyo dukoze ubushakashatsi ku bintu tudasobanukiwe. Ushobora no gukora ubushakashatsi ku buhanuzi bwo muri Bibiliya, ku mbuto z’umwuka, ku ngendo za Pawulo, cyangwa ku byo Yehova yaremye. Niba hari ikibazo ugize, uge ucyandika kugira ngo ubutaha uzagikoreho ubushakashatsi.

  • Ni hehe wakora ubushakashatsi? Reba zimwe mu nama zabigufashamo, muri videwo ivuga ngo Ibikoresho by’ubushakashatsi bidufasha kubona ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka. Kugira ngo wisuzume, kora ubushakashatsi ku butegetsi bw’isi bugereranywa n’inyamaswa, buvugwa muri Daniyeli igice cya 7.

  • Wagombye kumara igihe kingana iki wiyigisha? Kwiyigisha buri gihe bituma ukura mu buryo bw’umwuka. Ushobora gutangira wiga igihe gito, nyuma yaho ukagenda wongera igihe. Kwiga Ijambo ry’Imana ni nko gushakisha ubutunzi buhishwe. Uko ugenda ububona ni ko urushaho gucukura ubushaka (Img 2:3-6). Uzarushaho gukunda Ijambo ry’Imana kandi ugire akamenyero ko kwiyigisha.—1Pt 2:2.

    Niba wifuza kumenya icyo wakora kugira ngo kwiga Bibiliya bigushimishe, reba Nimukanguke! yo muri Gashyantare 2012, ku ipaji ya 18-20.

INYAMASWA ZIVUGWA MURI DANIYELI IGICE CYA 7 ZIGERERANYA IKI?

  • Inyamaswa isa n’intare ifite amababa ya kagoma

    Dn 7:4

  • Inyamaswa isa n’idubu ifite imbavu eshatu mu kanwa

    Dn 7:5

  • Inyamaswa isa n’ingwe ifite imitwe ine n’amababa ane ku mugongo

    Dn 7:6

  • Inyamaswa iteye ubwoba ifite amenyo manini cyane y’ibyuma n’amahembe icumi

    Dn 7:7

IKINDI KIBAZO:

Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 7:8, 24 bwasohoye bute?

Ihembe rito rifite amaso n’akanwa rimera hagati y’amahembe icumi, rigakura amahembe atatu

IBYO NZIGA UBUTAHA:

Inyamaswa zivugwa mu Byahishuwe igice cya 13 zigereranya iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze