27 Ugushyingo–3 Ukuboza
NAHUMU 1–HABAKUKI 3
Indirimbo ya 129 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Tube maso kandi tugire umwete mu murimo”: (Imin. 10)
[Erekana videwo ivuga iby’igitabo cya Nahumu.]
[Erekana videwo ivuga iby’igitabo cya Habakuki.]
Hk 2:1-4—Kugira ngo tuzarokoke umunsi w’urubanza wa Yehova wegereje, tugomba ‘gukomeza kuwutegereza’ (w07 15/11 10 par. 4-6)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Na 1:8; 2:6—Nineve yarimbutse ite? (w07 15/11 9 par. 3)
Hk 3:17-19—Nubwo twahura n’ingorane mu gihe cya Harimagedoni na mbere yaho, ni iki twagombye kwiringira? (w07 15/11 10 par. 11)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya (Imin. 4 cg itagezeho) Hk 2:15–3:6
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku nshuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) hf—Shyiraho urufatiro rwo gusubira gusura.
Gusubira gusura: (Imin. 4 cg itagezeho) hf—Kubera ko agatabo kamaze gutangwa, garagaza uko wasubira gusura.
Disikuru: (Imin. 6 cg itagezeho) w16.03 23-25—Umutwe: Ese ushobora gufasha itorero ryawe?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Tube maso kandi tugire umwete mu murimo mu gihe ibintu bihindutse”: (Imin. 15) Ikiganiro. Murebe videwo ivuga ngo Gukomeza kwibanda kuri gahunda z’iby’umwuka mu gihe urimo wimuka.
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) kr igice cya 22 par. 1-7
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha. (Imin. 3) Bwira abagize itorero ko mu Kuboza tuzatanga Nimukanguke! ivuga ngo “Ese isi yarenze igaruriro?” Videwo tuzaganiraho mu materaniro yo mu mibyizi y’icyumweru gitaha, izaboneka kuri JW Library guhera ku itariki ya 30 Ugushyingo. Batere inkunga yo kuzatanga amagazeti menshi.
Indirimbo ya 142 n’isengesho