UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 4-5
Amasomo tuvana mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi
Ese uzi ko ukeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka?
Amagambo ngo: “Abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” asobanura “abasabiriza umwuka” (Mt 5:3). Icyo twakora kugira ngo tugaragaze ko twiteguye kwakira ibintu by’umwuka Imana iduha:
Gusoma Bibiliya buri munsi
Gutegura amateraniro ya gikristo no kuyajyamo
Gusoma ibitabo byacu n’ibyasohotse ku rubuga uko tubishoboye
Kureba ibiganiro bya tereviziyo ya JW buri kwezi
Nakora iki ngo ngire gahunda ihoraho yo kwiyigisha?