9-15 Nyakanga
LUKA 8-9
Indirimbo ya 13 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Nkurikira ube umwigishwa wange”: (Imin. 10)
Lk 9:57, 58—Abakurikira Yesu bagomba kwiringira Yehova (it-2-F 399-400)
Lk 9:59, 60—Abakurikira Yesu bashyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere (“guhamba data,” “reka abapfuye bahambe abapfu babo,” ibisobanuro, Lk 9:59, 60, nwtsty)
Lk 9:61, 62—Abantu bakurikira Yesu ntibarangazwa n’ibintu biri mu isi (“Guhinga,” ifoto, Lk 9:62, nwtsty; w12 15/4 15-16 par. 11-13)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Lk 8:3—Ni mu buhe buryo Abakristo bavugwa muri uyu murongo ‘bakoreraga’ Yesu n’intumwa ze? (“babakoreraga,” ibisobanuro, Lk 8:3, nwtsty)
Lk 9:49, 50—Kuki Yesu atabujije umuntu wirukanaga abadayimoni, nubwo atajyanaga na we? (w08 15/3 31 par. 3)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Lk 8:1-15
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku nshuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro.
Videwo y’uko wasubira gusura bwa mbere: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
Disikuru: (Imin. 6 cg itagezeho) w12 15/3 27-28 par. 11-15—Umutwe: Ese twagombye kubabazwa n’uko hari ibyo twigomwe ngo dushyire iby’Ubwami mu mwanya wa mbere?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ibikenewe iwanyu: (Imin. 15)
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 28 n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Ingero zivuga ibyo kwiyiriza ubusa”
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 110 n’isengesho