ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb18 Kanama p. 7
  • Umuvandimwe wawe na we Yesu yaramupfiriye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umuvandimwe wawe na we Yesu yaramupfiriye
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Ibisa na byo
  • Jya uharanira ubumwe mu itorero
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Mukomeze kugira imitekerereze nk’iyo Kristo yari afite
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • “Mukundane Urukundo Rwinshi”
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Ntimugasitaze “aba bato”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
mwb18 Kanama p. 7
Yesu avugana n’abigishwa be

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Umuvandimwe wawe na we Yesu yaramupfiriye

Yesu yapfiriye abantu badatunganye (Rm 5:8). Nta gushidikanya ko twishimira ko Yesu yadukunze, akaducungura. Ariko kandi, hari igihe twibagirwa ko Kristo yapfiriye n’abandi. Twagaragaza dute ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu nk’uko Kristo yadukunze, nubwo twese tudatunganye? Reka turebe ibintu bitatu twakora. Mbere na mbere, twagombye kwaguka, tugakunda n’abo tudafite byinshi duhuriyeho (Rm 15:7; 2Kr 6:12, 13). Ikindi kandi twagombye kwirinda ikintu cyababaza abandi (Rm 14:13-15). Nanone niba hari udukoshereje twagombye guhita tumubabarira (Lk 17:3, 4; 23:34). Nitubigenza dutyo, tuzaba twigana Yesu kandi Yehova azaha umugisha abagize itorero, babane mu mahoro kandi bunze ubumwe.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “USHOBORA KUBA UMUNTU MWIZA KURUSHAHO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Miki ahabwa ikaze mu itorero rishya

    Miki akigera mu itorero yimukiyemo yaribonaga ate?

  • Miki yarakariye abo bahuje itorero

    Ni iki cyatumye ahindura uko yaribonaga?

  • Yesu ntiyarakariye intumwa ze nubwo zakomeje gusinzira

    Ni mu buhe buryo urugero rwa Yesu rwamufashije guhindura uko yabonaga ibintu (Mr 14:38)?

  • Miki aseka nubwo umwana amumennyeho ibintu ku myenda

    Mu Migani 19:11 hadufasha hate gukomeza gukunda abavandimwe bacu?

IBYO WATEKEREZAHO:

Ni ikihe kintu Umukristo mugenzi wange yankoreye nagombye kwirengagiza?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze