UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOHANA 18-19
Yesu yahamije ukuri
Yesu yahamije ukuri ku birebana n’imigambi y’Imana
MU MAGAMBO: Yagiraga ishyaka mu murimo wo guhamya ukuri ku birebana n’Ubwami bw’Imana
MU BIKORWA: Imibereho ye yagaragaje ko ubuhanuzi bwo mu Ijambo ry’Imana ari ukuri
Natwe abigishwa ba Yesu duhamya ukuri
MU MAGAMBO: Tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana buyobowe na Kristo, nubwo turwanywa
MU BIKORWA: Imyifatire yacu no kuba tutivanga muri poritiki, bigaragaza ko dushyigikiye ubwami buyobowe na Yesu.