IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya Unoza Ubuhanga Bwawe Bwo Kubwiriza—Ufasha ‘abiteguye kwemera ukuri’ kugira ngo babe abigishwa
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Yehova atuma imbuto z’ukuri zikurira mu mitima y’‘abiteguye kwemera ukuri’ kuyobora ku buzima bw’iteka (Ibk 13:48; 1Kr 3:7). Tugaragaza ko dukorana na we twibanda cyane ku bantu bemeye ukuri (1Kr 9:26). Abo twigisha Bibiliya bagombye kumenya ko bagomba kubatizwa kugira ngo bazabone agakiza (1Pt 3:21). Dufasha abo twigisha Bibiliya guhinduka abigishwa, tubafasha kugira ibyo bahindura mu mibereho yabo, tukabafasha kumenya kubwiriza, kwigisha no kwiyegurira Yehova.—Mt 28:19, 20.
UKO WABIGERAHO:
Jya ubwira abo wigisha Bibiliya ko impamvu y’ingenzi ituma uyibigisha, ari ukugira ngo ‘bamenye’ Yehova kandi bamushimishe.—Yh 17:3
Jya ubafasha bakure mu buryo bw’umwuka, ubereke uko bareka ingeso mbi, inshuti mbi n’ibindi
Jya ubatera inkunga kandi ubakomeze mbere na nyuma yo kubatizwa.—Ibk 14:22
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “YEHOVA AZAGUFASHA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Ni iki gishobora gutuma umuntu atinya kwiyegurira Yehova no kubatizwa?
Abasaza bafasha bate abigishwa ba Bibiliya kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka?
Muri Yesaya 41:10 hatwigisha iki kuri Yehova?
Ni iyihe mico yadufasha gukorera Yehova mu buryo yemera nubwo tudatunganye?
Ni mu buhe buryo dukorana na Yehova mu murimo wo guhindura abantu abigishwa?