UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 25-26
Pawulo yajuririye Kayisari kandi abwiriza Umwami Herode Agiripa
Nubwo tutagomba guhangayikishwa n’icyo tuzavuga mu gihe ‘batujyanye imbere y’abatware n’abami,’ twagombye ‘guhora twiteguye’ gusobanurira umuntu wese utubajije impamvu z’ibyiringiro dufite (Mt 10:18-20; 1Pt 3:15). Twakwigana Pawulo dute mu gihe abaturwanya bashyizeho “amategeko agamije guteza amakuba?”—Zb 94:20.
Dukoresha uburenganzira duhabwa n’amategeko maze tukavuganira ubutumwa bwiza.—Ibk 25:11
Mu gihe tuvugana n’abategetsi, twagombye kubavugisha tububashye.—Ibk 26:2, 3
Mu gihe bikwiriye, tuvuga ukuntu ubutumwa bwiza bwatugiriye akamaro bukanafasha abandi.—Ibk 26:11-20