IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Kwiyegurira Imana bigira akamaro kuruta imyitozo y’umubiri
Ese imyitozo y’umubiri igira umumaro? Igira umumaro muri bike, ariko kwiyegurira Imana bigira umumaro muri byose (1Tm 4:8). Ni yo mpamvu Abakristo bagombye gushyira mu gaciro mu birebana na siporo.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “JYA WITONDERA UKO UKORA SIPORO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
1. Ni ibihe bintu dushobora kwiga mu gihe dukora siporo?
2. Ni ibihe bintu bitatu byakwereka ko siporo ukora ari nziza cyangwa ari mbi?
3. Muri Zaburi ya 11:5 hadufasha hate kumenya imikino dushobora kureba kuri tereviziyo cyangwa iyo twakina?
4. Twakurikiza dute inama yo mu Bafilipi 2:3 n’iyo mu Migani 16:18 mu gihe dukora siporo?
5. Mu Bafilipi 1:10 hadufasha hate kwirinda kumara igihe kinini tureba imikino kuri tereviziyo cyangwa dukora siporo?