IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya wizera ko Yehova agukunda urukundo rudahemuka
Yehova abona ko ufite agaciro kenshi (Ye 43:4). Yatumye umumenya kandi agushyira mu muryango we. Ubu uri uwa Yehova kuko wamwiyeguriye kandi ukabatizwa. Ubwo rero, azajya akwitaho no mu gihe ufite ibibazo. Azakoresha umuryango we maze akugaragarize urukundo rudahemuka.—Zb 25:10.
Gusuzuma ukuntu umuryango wa Yehova wafashije abagaragu be igihe bibasirwaga n’ibiza, bituma dushimira Yehova kubera ko atugaragariza urukundo rudahemuka.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “RAPORO YA KOMITE Y’ABAHUZABIKORWA YO MURI 2019,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Komite y’Abahuzabikorwa yakoze iki, kugira ngo ifashe ibiro by’amashami byo hirya no hino ku isi kumenya icyo byakora mu gihe habaye ibiza?
Ni mu buhe buryo umuryango wa Yehova watanze amabwiriza kandi ugashyiraho komite y’ubutabazi muri Indoneziya no muri Nijeriya?
Ni iki cyagukoze ku mutima igihe wabonaga ibyo umuryango wa Yehova wakoze mu gihe k’icyorezo cya COVID-19?