ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb24 Mutarama pp. 3-16
  • 8-14 Mutarama

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 8-14 Mutarama
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
mwb24 Mutarama pp. 3-16

8-14 MUTARAMA

YOBU 34-35

Indirimbo ya 30 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Mu gihe tubona ko ubuzima bwuzuyemo akarengane

(Imin. 10)

Jya wibuka ko Yehova atari we uteza akarengane (Yobu 34:10; wp19.1 8 par. 2)

Nubwo ababi batahita bagerwaho n’ingaruka z’ibikorwa byabo, ntaho bazacikira Yehova (Yobu 34:21-26; w17.04 10 par. 5)

Uburyo bwiza bwo gufasha abahuye n’akarengane, ni ukubigisha ibyerekeye Yehova (Yobu 35:9, 10; Mat 28:19, 20; w21.05 7 par. 19-20)

Umugabo n’umugore we barimo kubwiriza umugabo ari kumwe n’umwana we w’umuhungu, baba mu nzu iciriritse, hafi y’imitururwa.

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana:

(Imin. 10)

  • Yobu 35:7​—Amagambo Elihu yabwiye Yobu, agira ati: “Ni iki [Imana] ihabwa giturutse mu kuboko kwawe” asobanura iki? (w17.04 29 par. 3)

  • Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Yobu 35:1-16 (th ingingo ya 10)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KU NZU N’INZU. Saba nyiri inzu ko wamwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 10, ingingo ya 3)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ereka umubyeyi ufite abana bato uko yabona ingingo zifasha ababyeyi, ku rubuga rwa jw.org. (lmd isomo rya 1, ingingo ya 4)

6. Guhindura abantu abigishwa

(Imin. 5) lff isomo rya 13, ingingo ya 5 (lmd isomo rya 11 ingingo ya 3)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 58

7. Ese wifuza “kubwiriza Ijambo” mu buryo bufatiweho?

(Imin. 15) Ikiganiro.

Mushiki wacu arimo kubwiriza umugore akoresheje telefoni kuri bisi.

Pawulo yateye Timoteyo inkunga agira ati: “Ubwirize ijambo, ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa” (2Tm 4:2). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ngo “ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa” ryajyaga rikoreshwa mu gisirikare ryerekeza ku musirikare washyirwaga ku burinzi, buri gihe agahora yiteguye kugira icyo akora. Ayo magambo agaragaza ko buri gihe tuba twifuza gukoresha uburyo tubonye ngo tubwirize, duhereye ku biganiro bisanzwe tugirana n’abantu.

Urukundo dukunda Yehova hamwe n’ibintu byose adukorera, bituma twifuza cyane kubwira abandi imico ye.

Soma muri Zaburi 71:8, hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

Ni ibihe bintu byerekeye Yehova ujya ukunda kubwira abandi?

Urukundo dukunda abantu na rwo rutuma twifuza kubabwiriza mu buryo bufatiweho.

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Abantu babarirwa mu magana bamenyeye ukuri icyarimwe,” hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  • Ni gute kubwiriza mu buryo bufatiweho byatumye abantu babarirwa mu magana bamenya ukuri?

  • Abo bantu bahoze mu idini ry’ikinyoma, kumenya ukuri byabagiriye akahe kamaro?

  • Ni gute urukundo dukunda abantu rutuma twifuza kubabwiriza mu buryo bufatiweho?

  • Kuki kubwiriza mu buryo bufatiweho, ari uburyo bwagira icyo bugeraho mu gufasha abantu kumenya Yehova?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero:

(Imin. 30) bt igice cya 4, agasanduku ko ku ipaji ya 33

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 138 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze