ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb24 Werurwe p. 13
  • 22-28 Mata

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 22-28 Mata
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
mwb24 Werurwe p. 13

22-28 MATA

ZABURI 32-33

Indirimbo ya 103 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Kuki twagombye kuvuga ibyaha bikomeye twakoze?

(Imin. 10)

Igihe Dawidi yageragezaga guhisha ibyaha yakoze, wenda harimo n’icyo yakoranye na Batisheba, yarahangayitse cyane (Zab 32:3, 4; w93 15/3 9 par. 7)

Dawidi yabwiye Yehova ibyaha yakoze maze Yehova aramubabarira (Zab 32:5; cl 262 par. 8)

Dawidi yumvise atuje igihe Yehova yari amaze kumubabarira (Zab 32:1; w01 1/6 30 par. 1)

Amafoto: 1. Umuvandimwe ukiri muto ubabaye kandi wubitse umutwe mu biganza. 2. Arimo gusenga. 3. Ari kumwe n’abasaza. 4. Arimo guseka kubera ko afite umutimanama ukeye.

Mu gihe dukoze icyaha gikomeye, tugomba kucyatura tukemera ko twacumuye kuri Yehova kandi tukamusaba imbabazi. Nanone tugomba gusaba abasaza bakadufasha kongera kugirana ubucuti na Yehova (Yak 5:14-16). Iyo tubikoze, Yehova atuma twongera kugira imbaraga.—Ibk 3:19.

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 33:6​—“Umwuka” wo mu kanwa ka Yehova ni iki? (w06 15/5 20 par. 1)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Zab 33:1-22 (th ingingo ya 11)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Kwicisha bugufi​—Ibyo Pawulo yakoze

(Imin. 7) Ikiganiro. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku gatabo lmd isomo rya 4, ingingo ya 1-2.

5. Kwicisha bugufi​—Jya wigana Pawulo

(Imin. 8) Ikiganiro gishingiye ku gatabo lmd isomo rya 4 ingingo ya 3-5 n’ahavuga ngo: “Reba nanone.”

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 74

6. Ibikenewe iwanyu

(Imin. 15)

7. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

(Imin. 30) bt igice cya 8 par. 22-24 n’agasanduku ko ku ipaji ya 67

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 39 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze