ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb24 Gicurasi pp. 2-3
  • 6-12 Gicurasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 6-12 Gicurasi
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
mwb24 Gicurasi pp. 2-3

6-12 GICURASI

ZABURI 36-37

Indirimbo ya 87 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. “Ntukarakazwe n’abakora ibibi”

(Imin. 10)

Abantu bakora ibibi batuma tugerwaho n’imibabaro kandi bishobora kuturakaza (Zab 36:1-4; w17.04 10 par. 4)

Iyo dukomeje kurakara bitewe n’“abakora ibibi,” tuba twihemukira (Zab 37:1, 7, 8; w22.06 10 par. 10)

Kwiringira amasezerano ya Yehova bituma tugira amahoro (Zab 37:10, 11; w03 1/12 13 par. 20)

Mushiki wacu uri kureba amakuru muri terefone ye ahangayitse. Abonye abantu barakaye bari kwigaragambya, umuporisi urimo kwakira ruswa, abasirikare barimo kurasa, umuntu ufite imbunda ahagaze muri parikingi, abantu batwaye ibintu basahuye, imyigaragambyo, abantu bihutiye kugera ahabereye impanuka y’imodoka.

IBAZE UTI: “Ese nkunda kumva amakuru avuga ibikorwa bibi abantu bakora?”

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 36:6—Umwanditsi wa zaburi yashakaga kuvuga iki, igihe yavugaga ko gukiranuka kwa Yehova kumeze nk’“imisozi miremire” cyangwa nk’‘imisozi ye’? (it-2 445)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Zab 37:1-26 (th ingingo ya 10)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KU NZU N’INZU. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 5)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Gusaba kwigisha Bibiliya umuntu wari waranze ko tumwigisha. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 4)

6. Disikuru

(Imin. 5) ijwbv 45​—Umutwe: Amagambo yo muri Zaburi 37:4 asobanura iki? (th ingingo ya 13)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 33

7. Ese witeguye ‘ibihe by’amakuba’?

(Imin. 15) Ikiganiro.

Abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi, bapfusha abantu kandi bagatakaza ibyabo bitewe n’ibiza, cyangwa ibindi bibazo biterwa n’abantu (Zab 9:9, 10). Ikibabaje, ni uko twese bishobora kutubaho, bitewe n’uko turi mu “bihe by’amakuba.” Ubwo rero, tugomba guhora twiteguye.

Uretse gutegura ibintu bishobora kudufasha kurokoka,a ni iki kindi cyadufasha mu gihe habaye ibiza?

  • Gutegura ubwenge bwacu: Jya utekereza ko ibiza bishobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose, hanyuma utekereze icyo wakora mu gihe bibaye. Ujye wirinda gukunda cyane ibintu utunze. Ibyo bizagufasha gufata imyanzuro myiza kandi ihuje n’ubwenge, kandi bigufashe kurokora ubuzima bwawe n’ubw’abandi, aho kugerageza kurokora ibintu utunze (Int 19:16; Zab 36:9). Nanone bizatuma udahangayika cyangwa ngo ubabare cyane bitewe n’ibyo watakaje.—Zab 37:19.

  • Itegure mu buryo bw’umwuka: Jya wiringira ko Yehova afite ubushobozi bwo kugufasha kandi ko azakwitaho (Zab 37:18). Na mbere y’uko ibiza biba, jya uzirikana ko Yehova azayobora abagaragu be kandi ko azabafasha ‘kurokoka,’ nubwo batakaza ibyo bari batunze byose.—Yer 45:5; Zab 37:23, 24.

Iyo duhora dutekereza ku masezerano ya Yehova, bituma twibonera ko atubera “igihome mu gihe cy’amakuba.”—Zab 37:39.

Amafoto: Amafoto yo muri videwo ivuga ngo: “Ese witeguye guhangana n’ibiza?” 1. Umuvandimwe uri gusoma Bibiliya. 2. Imiraba ya Tsunami. 3. Umuyaga mwinshi. 4. Abantu bari kunyura mu mazi menshi bikoreye ibintu byabo.

Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Ese witeguye guhangana n’ibiza?” Noneho baza abateranye ibibazo bikurikira:

  • Yehova adufasha ate mu gihe habaye ibiza?

  • Ni iki twakora kugira ngo twitegure ibiza?

  • Ni gute twafasha abahuye n’ibiza?

ICYO WAKORA

  • Mu gihe usoma Bibiliya, jya wandika imirongo yaguhumuriza kandi ushobora gukoresha uhumuriza abandi. Byaba byiza iyo mirongo ugiye uyandika muri porogaramu ya JW Library® ku buryo ushobora kuyibona hafi. Niba ushaka kumenya imirongo ushobora kwandika, wareba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ibiza?” iri ku rubuga rwa jw.org.

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

(Imin. 30) bt igice cya 9 par. 8-16

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 57 n’isengesho

a Reba Nimukanguke! No. 5 2017, ku ipaji ya 4-6.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze