ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb24 Nzeri pp. 6-7
  • 23-29 Nzeri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 23-29 Nzeri
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
mwb24 Nzeri pp. 6-7

23-29 NZERI

ZABURI 88-89

Indirimbo ya 22 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Yehova ni we Mutegetsi mwiza kuruta abandi

(Imin. 10)

Ubutegetsi bwa Yehova buzatuma habaho ubutabera nyakuri (Zab 89:14; w17.06 28 par. 5)

Ubutegetsi bwa Yehova buzatuma abantu bagira ibyishimo byinshi (Zab 89:15, 16; w17.06 29 par. 10-11)

Ubutegetsi bwa Yehova buzahoraho iteka ryose (Zab 89:34-37; w14 15/10 10 par. 14)

Amafoto: Umuvandimwe uri gutekereza ukuntu ubuyobozi bwa Yehova butandukanye n’ubw’abategetsi bo ku isi. 1. Abantu bari mu myigaragambyo. 2. Abavandimwe bari gusuhuzanya bari mu Nzu y’Ubwami.

Gutekereza ku kuntu Yehova ari we mutegetsi mwiza uruta abandi bishobora kudufasha mu gihe duhuye n’ibintu byatuma twivanga muri politike

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 89:37​—Kuba uwizerwa no kuba indahemuka bitandukaniye he? (cl 281 par. 4-5)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Zab 89:1-24 (th ingingo ya 11)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. Saba kwigisha Bibiliya umuntu utari Umukristo. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 5)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ereka nyiri inzu uko kwiga Bibiliya bikorwa. (th ingingo ya 9)

6. Sobanura imyizerere yawe

(Imin. 5) Disikuru. ijwbq 181​—Umutwe: Ni ibiki bivugwa muri Bibiliya? (th ingingo ya 2)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 94

7. Amahame ya Yehova ni meza cyane

(Imin. 10) Ikiganiro.

Abantu benshi babona ko amahame yo muri Bibiliya arebana n’ishyingiranwa hamwe n’imibonano mpuzabitsina adashyize mu gaciro kandi ko atagihuje n’igihe. Ese wemera udashidikanya ko gukurikiza amahame ya Yehova ari byo byiza?​—Yes 48:17, 18; Rom 12:2.

    Amafoto yavuye muri videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Impamvu dufite ukwizera—Uko mbona amahame y’Imana.” Hugo na Clara.
  • Kuki tudakwiriye gukurikiza amahame yo muri iyi si agenga umuco? (Yer 10:23; 17:9; 2Kor 11:13-15; Efe 4:18, 19)

  • Amafoto: Amafoto yavuye muri videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Impamvu dufite ukwizera—Uko mbona amahame y’Imana.” 1. Tabuleti irimo urubuga rwa jw.org. 2. Hugo arimo gusomera Bibiliya muri telefone ari muri gari ya moshi. 3. Clara arimo gusenga.
  • Kuki dukwiriye kwiringira amahame ya Yehova atuma tugira imico myiza? (Yoh 3:16; Rom 11:33; Tito 1:2)

Bibiliya yigisha ko abantu batumvira amategeko y’Imana atuma bagira imico myiza “batazahabwa Ubwami bw’Imana” (1Kor 6:9, 10). None se iyo niyo mpamvu yonyine yagombye gutuma twumvira amahame y’Imana?

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Impamvu dufite ukwizera​—Uko mbona amahame y’Imana.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Amahame y’Imana atuma abantu bagira imico myiza aturinda ate?

8. Ibikenewe iwanyu

(Imin. 5)

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:

(Imin. 30) bt igice cya 15 par. 15-20

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 133 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze