ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb24 Nzeri pp. 14-15
  • 28 Ukwakira–3 Ugushyingo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 28 Ukwakira–3 Ugushyingo
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
mwb24 Nzeri pp. 14-15

28 UKWAKIRA–3 UGUSHYINGO

ZABURI 103-104

Indirimbo ya 30 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Yibuka ko “turi umukungugu”

(Imin. 10)

Impuhwe za Yehova zituma ashyira mu gaciro (Zab 103:8; w23.07 21 par. 5)

Iyo dukoze amakosa aratubabarira (Zab 103:9, 10; w23.09 6-7 par. 16-18)

Ntadusaba gukora ibyo tudashoboye (Zab 103:14; w23.05 26 par. 2)

Umugore uri kubwira umugabo we uko yiyumva, umugabo nawe amuteze amatwi yitonze.

IBAZE UTI: “Ese uko mfata uwo twashakanye bigaragaza ko nigana uburyo Yehova ashyira mu gaciro?”

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 104:24​—Uyu murongo utwigishije iki ku birebana n’ubushobozi Yehova afite bwo kurema? (cl 55 par. 18)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Zab 104:1-24 (th ingingo ya 11)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 4)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ganira n’umuntu wemeye kwiga Bibiliya kuri videwo ivuga ngo: “Menya uko wakwiga Bibiliya”. (th ingingo ya 9)

6. Disikuru

(Imin. 5) lmd umugereka A ingingo ya 6​—Umutwe: Umugabo agomba ‘gukunda umugore we nk’uko yikunda.’ (th ingingo ya 1)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 44

7. Ese uzi aho ubushobozi bwawe bugarukira?

(Imin. 15) Ikiganiro.

Iyo duhaye Yehova ibyiza kurusha ibindi, arishima kandi natwe tukishima (Zab 73:28). Icyakora iyo dukora cyane ariko tukirengagiza ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira, bishobora gutuma duhangayika kandi tugacika intege.

Ifoto ya mushiki wacu ukiri muto twabonye muri videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Tujye twitega ibintu bishyize mu gaciro.”

Erekana VIDEWO ivuga ngo: “Tujye twitega ibintu bishyize mu gaciro.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  • Ni iki Yehova adusaba (Mika 6:8)?

  • Ifoto yavuye muri videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Tujye twitega ibintu bishyize mu gaciro.” Igaragaza mushiki wacu ari gutera inkunga uwo yigisha Bibiliya bicaye aho banywera ikawa.
  • Ni iki cyafashije mushiki wacu kudahangayika cyane bitewe nuko ataragera ku ntego yishyiriyeho?

ICYO TWAKORA NGO TUMENYE UKO UBUSHOBOZI BWACU BUNGANA

  • Ntukigereranye n’abandi (Gal 6:4). Ntukigane abandi, ngo wumve ko ugomba gukora ibintu nk’uko babikora. Ushobora gukora byinshi cyangwa bike ugereranyije n’umuntu mungana cyangwa muhuje imimerere yo mu muryango

  • Ntukemere ko ubwoba bukubuza gukora ibintu bishya (Rom 12:1; 1Kor 7:31). Ubwoba ntibugatume udakora ibintu wibwira ko utashobora cyangwa ko bitagushimisha.—Mal 3:10

  • Jya usuzuma aho ubushobozi bwawe bugarukira, wishyiriraho intego z’igihe gito. Urugero: Ese wumva washobora kuba umupayiniya w’igihe cyose? Ushobora kongera igihe umara mu murimo wo kubwiriza mu gihe cy’amezi runaka cyangwa ukaba umupayiniya w’umufasha. Ese wagerageza kuba umupayiniya w’igihe cyose mu mwaka umwe? Nubwo wasanga utashobora kuba umupayiniya w’igihe cyose cyangwa ngo umare igihe kirenze umwaka uri we, uzishimira ko wageze ku ntego z’igihe gito wishyiriyeho.—Umb 6:9

  • Jya ugira ibyo uhindura. Hari ubwo ibintu bihinduka mu buzima bwacu kandi ibyo dushobora gukora na byo bigahinduka. Ubwo rero, jya uhora ureba niba utagira icyo uhindura ku ntego zawe

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

(Imin. 30) bt igice cya 17 par. 8-12 n’agasanduku ko ku ipaji ya 137

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 55 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze