ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb25 Mutarama pp. 2-3
  • 6-12 Mutarama

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 6-12 Mutarama
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2025
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2025
mwb25 Mutarama pp. 2-3

6-12 MUTARAMA

ZABURI 127-134

Indirimbo ya 134 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Babyeyi, mukomeze kwita ku bana banyu b’agaciro kenshi

(Imin. 10)

Ababyeyi bashobora kwiringira badashidikanya ko Yehova azabafasha kubona ibitunga umuryango (Zab 127:1, 2)

Abana ni impano y’agaciro itangwa na Yehova (Zab 127:3; w21.08 5 par. 9)

Mujye mutoza abana banyu mukurikije ibyo buri wese akeneye (Zab 127:4; w19.12 27 par. 20)

Umubyeyi uri gukoresha agatabo “Ibyo niga muri Bibiliya” akigisha abana be babiri bakiri bato. Abo bana bari gusa n’abibona bageze muri Paradizo bari gukina n’inzovu n’ingagi.

Yehova arishima iyo ababyeyi bamwishingikirizaho kandi bagakora uko bashoboye kose ngo bite ku bana babo

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 128:3​—Kuki umwanditsi wa zaburi yavuze ko abana bameze nk’ibiti by’imyelayo biri gushibuka? (it-1 543)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Zab 132:1-18 (th ingingo ya 2)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 3)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Umuntu avuze imyizerere itandukanye n’ibyo Bibiliya yigisha. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 4)

6. Guhindura abantu abigishwa

(Imin. 5) lff isomo rya 16 ingingo ya 4-5. Ganira n’umuntu wigisha Bibiliya ku byo uteganya gukora kugira ngo azakomeze kwiga mu gihe uzaba udahari. (lmd isomo rya 10 ingingo ya 4)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 13

7. Babyeyi, ese mu gihe mwigisha abana banyu, mukoresha ubu buryo bwiza?

(Imin. 15) Ikiganiro.

Umuryango wa Yehova wateguye ibikoresho bitandukanye, kugira ngo bifashe ababyeyi kwigisha abana babo ibyerekeye Yehova. Icyakora, uburyo bwiza cyane kurusha ubundi wakoresha wigisha abana bawe, ni ukubaha urugero rwiza.—Gut 6:5-9.

Ibyo ni byo Yesu yakoze igihe yigishaga abigishwa be.

Soma muri Yohana 13:13-15. Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Kuki utekereza ko kuba Yesu yarigishaga abigishwa be binyuze ku rugero rwiza yabahaga ari byo byari byiza?

Mubyeyi, ibyo ukora bishobora kwigisha umwana wawe ko ibyo umubwira ari ukuri. Nuha umwana wawe urugero rwiza, bishobora gutuma yumvira ibyo umwigisha.

Amafoto: Amafoto yakuwe muri videwo “Tuge twigisha abana bacu tubaha urugero rwiza.” 1. Abagize umuryango wa Garcia bicaye mu modoka bagiye kujya mu materaniro. 2. Bavuye mu materaniro none bicaye muri salo, bari gusangira ari na ko baganira bishimye. 3. Umuvandimwe Garcia abaye aretse kwiyigisha kugira ngo avugane n’umukobwa we. 4. Umuvandimwe Garcia n’umugore we bari gukoresha Bibiliya kugira ngo bafashe umukobwa wabo.

Erekana VIDEWO ivuga ngo: “Tuge twigisha abana bacu tubaha urugero rwiza.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  • Ni ayahe masomo y’ingenzi umuvandimwe Garcia n’umugore we bigishije abakobwa babo?

  • Kuki iyi videwo iguteye inkunga yo gukomeza guha abana bawe urugero rwiza?

Igisha abana bawe ubaha urugero rwiza mu birebana no . . .

  • guhitamo neza imyidagaduro, kunywa inzoga no gukoresha imbuga nkoranyambaga

  • gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere

  • gukunda uwo mwashakanye no kumwubaha

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

(Imin. 30) bt igice cya 20 par. 13-20

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 73 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze