ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb25 Mutarama pp. 14-15
  • 24 Gashyantare–2 Werurwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 24 Gashyantare–2 Werurwe
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2025
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2025
mwb25 Mutarama pp. 14-15

24 GASHYANTARE–2 WERURWE

IMIGANI 2

Indirimbo ya 35 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Kuki ukwiriye kugira umwete wo kwiyigisha?

(Imin. 10)

Bigaragaza ko wishimira inyigisho z’ukuri (Img 2:3, 4; w22.08 18 par. 16)

Bigufasha gufata imyanzuro myiza (Img 2:5-7; w22.10 19 par. 3-4)

Bituma ugira ukwizera gukomeye (Img 2:11, 12; w16.09 23 par. 2-3)

Umugabo w’Umwisirayeli ari gucukura umwobo akoresheje ipiki.

IBAZE UTI: “Ni iki cyamfasha kujya niyigisha buri gihe?”

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Img 2:7—Ni mu buhe buryo Yehova ari ‘ingabo irinda abakora ibyiza’? (it-1 1211 par. 4)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Img 2:1-22 (th ingingo ya 12)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ereka umuntu uko yabona ku rubuga rwa jw.org ingingo zigenewe abashakanye. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 3)

5. Gusubira gusura

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ha umuntu igazeti ivuga ku ngingo yamushimishije ubwo muheruka kuganira. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)

6. Disikuru

(Imin. 5) lmd umugereka A ingingo ya 8​—Umutwe: Umugabo n’umugore ntibagomba guhemukirana. (th ingingo ya 13)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 96

7. Ese wishimira gushakisha ubutunzi buhishwe?

(Imin. 15) Ikiganiro.

Rubyiruko, ese iyo mwumvise inkuru z’abantu bajya gushakisha ubutunzi bwahishwe ahantu, mwumva bibashishikaje? Niba ari uko bimeze, Bibiliya ibasaba gushakisha ubutunzi bufite agaciro kurusha ubundi bwose, ni ukuvuga ubumenyi ku byerekeye Imana (Img 2:4, 5). Ubwo bumenyi ushobora kububona ari uko usoma Bibiliya buri gihe kandi ugakora ubushakashatsi ku byo usoma. Nubikora uzishima kandi umenye ibintu byinshi.

  • Ni ibihe bibazo wakwibaza mu gihe uri gusoma Bibiliya? (w24.02 32 par. 2-3)

  • Ni ibihe bikoresho wakwifashisha ukora ubushakashatsi ngo ubone ibisubizo byabyo?

Umwana w’umuhungu wambaye nk’umushakashatsi, ashimishijwe no gupfundura igisanduku kirimo ibintu by’agaciro.

Videwo z’uruhererekane zivuga ngo: “Amasomo tuvana ku ncuti za Yehova,” zishobora kugufasha gutekereza ku byo usoma muri Bibiliya.

Umuvandimwe ukiri muto ari kwiyigisha. Ku meza hari agatabo “Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?”.

Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Amasomo tuvana ku ncuti za Yehova​—Abeli.”

Musome mu Ntangiriro 4:2-4 no mu Baheburayo 11:4. Baza abateranye ibibazo bikurikira:

  • Abeli yagaragaje ate ko yari incuti ya Yehova?

  • Ni iki cyafashije Abeli kurushaho kwizera Yehova?

  • Wakora iki ngo ugire ukwizera gukomeye?

INAMA

Mu gihe usoma Bibiliya jya ukora ubushakashatsi ku bantu, ahantu no ku bintu wasomye, nubwo waba utekereza ko usanzwe ubizi. Niwiyigisha Bibiliya muri ubwo buryo, ibyo usoma bizarushaho kugushimisha.

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

(Imin. 30) bt igice cya 23 par. 1-8 n’amagambo abanziriza umutwe wa 8

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 102 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze