ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb25 Werurwe pp. 4-5
  • 17-23 Werurwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 17-23 Werurwe
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2025
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2025
mwb25 Werurwe pp. 4-5

17-23 WERURWE

IMIGANI 5

Indirimbo ya 122 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Jya wirinda ubusambanyi

(Imin.10)

Kwirinda ibishuko biganisha ku busambanyi ntibiba byoroshye (Img 5:3; mwbr25.03)

Ingaruka z’ubusambanyi ni mbi cyane (Img 5:4, 5; mwbr25.03)

Jya wirinda ubusambanyi (Img 5:8; mwbr25.03)

Mushiki wacu yanze guha nomero ya telefone umuhungu bigana

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Img 5:9—Ni gute ubusambanyi butuma umuntu ‘agawa’? (mwbr25.03)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Img 5:1-23 (th ingingo ya 5)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. Tumira mu Rwibutso umuntu utari Umukristo, maze ukoreshe urubuga rwa jw.org mushake aho ruzabera hafi ye. (lmd isomo rya 6 ingingo ya 4)

5. Kongera kuganira n’umuntu

(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Subira gusura umuntu watumiye mu Rwibutso akemera urupapuro rumutumira kandi akagaragaza ko ashimishijwe. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 5)

6. Guhindura abantu abigishwa

(Imin. 5) lff isomo rya 16 incamake, ibibazo by’isubiramo n’icyo wakora. Uwo wigisha Bibiliya akubaze niba Yesu yari yarashatse umugore, maze umwereke uko yakora ubushakashatsi kugira ngo yibonere igisubizo. (lmd isomo rya 11 ingingo ya 4)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 121

7. Mutekereze icyo mwakora kugira ngo mukomeze gushimisha Yehova mu gihe cyo kumenyana

(Imin. 15) Ikiganiro.

Igihe cyo kumenyana, muri rusange twavuga ko ari “igihe umusore n’inkumi bakundana bamarana baganira kugira ngo barusheho kumenyana neza.” Bashobora kuganira bari mu bantu benshi cyangwa bari bonyine, bakaganira abandi bantu babareba cyangwa nta wubareba, imbonankubone cyangwa kuri telefone, cyangwa bakohererezanya mesaje. Dukwiriye kubona ko icyo gihe cyo kumenyana atari igihe cyo kwirangaza, ahubwo ko ari igihe cy’ingenzi cyane gifasha umusore n’inkumi kumenya niba bafata umwanzuro wo gushyingiranwa. None se abari kumenyana, baba abakiri bato cyangwa abakuze, bakora iki ngo birinde ubusambanyi?—Img 22:3.

Umugabo n’umugore bakuze bari kuganira kugira ngo barusheho kumenyana. Bari gusangirira muri resitora bishimye.

Murebe agace ka VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Kwitegura gushaka—Igice cya 1: Ese ngeze igihe cy’irambagiza?” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  • Kuki umuntu agomba kwirinda gutangira kumenyana n’undi atarageza igihe cyo gushaka? (Img 13:12; Luka 14:28-30)

  • Ni iki wakunze ku birebana n’uko ababyeyi bafashije umukobwa wabo?

Soma mu Migani 28:26. Maze ubaze uti:

  • Ni iki umusore n’inkumi bari kumenyana bakora ngo birinde ibintu byatuma bakora ibikorwa by’ubusambanyi?

  • Kuki ari iby’ingenzi ko umusore n’inkumi bari kumenyana baganira ku byo bakora n’ibyo bagomba kwirinda mu gihe bagaragarizanya urukundo, urugero nko gufatana mu biganza no gusomana?

Soma mu Befeso 5:3, 4. Maze ubaze uti:

  • Ni iki umusore n’inkumi bari kumenyana bagomba kwitondera mu gihe baganira kuri telefone cyangwa bakoresheje imbuga nkoranyambaga?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

(Imin. 30) bt igice cya 24 par. 1-6

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 3 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze