IBIVUGWA MURI BIBILIYA
Mujye ‘muterana inkunga’
Iyo turi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu duterana inkunga. Ariko uretse kuba turi kumwe, hari n’ikindi kintu twakora tugaterana inkunga. Bibiliya idusaba ‘guterana inkunga,’ buri wese agaterwa inkunga n’ukwizera k’undi (Rom. 1:11, 12). Ibyo twabikora dute?
Jya uvuga amagambo atera abandi inkunga. Urugero, mu gihe dutanga ibitekerezo mu materaniro, tugomba kwitonda kugira ngo tutivugaho cyane. Ahubwo dukwiriye kujya twibanda kuri Yehova, ku Ijambo rye no ku bagaragu be. Mu gihe tuganira n’Abakristo bagenzi bacu, tujye tuvuga ibintu bituma barushaho kugira ukwizera gukomeye.
Jya utera abandi inkunga binyuze ku byo ukora no ku myanzuro ufata. Urugero, hari abantu bashobora kubona ukuntu ukomeza gukora umurimo w’igihe cyose kandi bitakoroheye bikabatera inkunga. Abandi bo bashobora kubona ukuntu buri gihe ujya mu materaniro yo mu mibyizi, nubwo waba urwaye cyangwa unaniwe bitewe n’uko wiriwe mu kazi, maze na bo bikabatera inkunga.
Ese ibyo uvuga n’ibyo ukora byaba bitera inkunga abavandimwe na bashiki bacu? Ese wowe waba uha agaciro ibyo bavuga n’ibyo bakora kugira ngo bagutere inkunga?