ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb15 p. 24-p. 27 par. 1
  • Ikoraniro rinini ry’Abahamya ba Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikoraniro rinini ry’Abahamya ba Yehova
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2015
  • Ibisa na byo
  • Videwo nshya idufasha gutangiza ibyigisho bya Bibiliya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Mu makoraniro y’iminsi itatu ‘turareba kandi tukumva’
    Uko impano utanga zikoreshwa
  • “Ibi ni ubwa mbere twabyumva!”
    Nimukanguke!—2016
  • Kaseti Videwo Ifite Umutwe Uvuga ngo Unis grâce à l’enseignement divin
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
Reba ibindi
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2015
yb15 p. 24-p. 27 par. 1
Ifoto yo ku ipaji ya 24

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Ikoraniro rinini ry’Abahamya ba Yehova

KUWA gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2013, abantu 257.294 bo mu bihugu 21 bakurikiye porogaramu y’inama ngarukamwaka ya 129 y’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, bamwe bakaba barayikurikiraniye aho yabereye abandi bayikurikirana hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo. Nyuma yaho mu mpera z’icyo cyumweru, andi matsinda y’Abahamya ba Yehova bakurikiranye iyo porogaramu yafashwe amajwi na videwo hifashishijwe interineti. Abakurikiranye iyo porogaramu bose hamwe bari 1.413.676 mu bihugu 31. Koko rero, iryo ni ryo koraniro rinini ry’Abahamya ba Yehova ryari ribayeho mu mateka.

Kuva mu myaka ya 1920, Abahamya ba Yehova bagiye bageza ku bantu bo hirya no hino ku isi porogaramu z’amakoraniro yabo bakoresheje telefoni na radiyo. Muri iki gihe, interineti ituma abantu bashobora kumva no kureba ibintu birimo biba cyangwa bakabireba nyuma yaho gato, ndetse n’abari mu turere twitaruye.

Abakozi bo ku biro bimwe na bimwe by’amashami bamaze umwaka urenga bategura uburyo bwo gukurikirana videwo kuri interineti. Mu mpera z’icyumweru iyo nama yabayemo, abahanga mu bya tekiniki bagenzuraga ibyo kunyuza iyo porogaramu kuri interineti bari muri sitidiyo ibishinzwe iri i Brooklyn, muri leta ya New York, kandi kubera ko iyo nama yakurikiranywe n’abantu bari mu bice 15 by’isi bidahuje amasaha, igihe cyose muri iyo sitidiyo hahoraga umuntu ubikurikirana.

Amakuru y’ibanze​—Aho bakurikiraniye porogaramu kuri interineti

  • Aho inama yabereye: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova mu mugi wa Jersey, muri leta ya New Jersey, muri Amerika. Abateranye: 4.732

  • Aho babaye benshi: I Perth muri Ositaraliya. Abateranye: 7.186

  • Mu majyaruguru: Fairbanks, Alasika, muri Amerika. Abateranye: 255

  • Mu majyepfo: Invercargill muri Nouvelle-Zélande. Abateranye: 190

  • Abari kure: I Perth muri Ositaraliya, ku birometero 18.700 uturutse mu mugi wa Jersey

Uko amashusho ya videwo asakazwa kuri interineti

  1. Kamera za videwo zifata porogaramu.

  2. Amashusho ya videwo yoherezwa mu cyuma kiyavangura, bagatoranya ameza.

  3. Amashusho yatoranyijwe yoherezwa muri orudinateri iri muri sitidiyo.

  4. Hategurwa amashusho ya videwo mato, aringaniye n’amanini y’iyo porogaramu azoherezwa kuri interineti.

  5. Videwo yoherezwa kuri interineti icibwamo uduce tw’amasegonda icumi icumi.

  6. Utwo duce dushyirwa muri za orudinateri zizadusakaza kuri interineti.

  7. Ibikoresho by’abantu bari ahantu hatandukanye bivana utwo duce kuri interineti bikaduteranya, hakavamo videwo igenda neza.

  8. 8. Abateranye babona amashusho bakumva n’amajwi byo muri porogaramu.

Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 26 n’iya 27
    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze