JEWORUJIYA
Ntiyashoboraga kureka gusoma!
Marina Kopaliani
YAVUTSE MU MWAKA WA 1957
ABATIZWA MU WA 1990
ICYO TWAMUVUGAHO: Marina n’umugabo we Badri, bari ababwiriza barangwa n’ishyaka kandi bareraga abana babo babiri b’abahungu. Nyuma yaho Badri yabaye muri Komite y’Igihugu kandi yakomeje kuba indahemuka kugeza igihe yapfiriye mu wa 2010.
MU MWAKA wa 1989, jye n’umugabo wanjye twahuriye n’Abahamya ku muturanyi. Umuvandimwe Givi Barnadze, wigishaga Bibiliya abaturanyi bacu, nta Bibiliya yagiraga kubera ko muri ibyo bihe kubona Bibiliya mu kinyajeworujiya bitari byoroshye.
Twishimiye ibyo twari twumvise kandi twifuzaga gutunga Bibiliya. Igihe umugabo wanjye yahuraga na mukuru we, yamubwiye ko yifuzaga Bibiliya. Yatangajwe n’uko mukuru we yahise amubwira ko yari aherutse kugura Bibiliya y’ikinyajeworujiya kandi ko yashoboraga kuyimuhaho impano.
Badri atashye, yicaye ku meza asoma Bibiliya ageza mu gicuku. Bukeye, na bwo yarazindutse akomeza gusoma. Ntashye mvuye ku kazi, nasanze acyicaye ku meza asoma Bibiliya. Ntiyashoboraga kureka gusoma! Namugiriye inama yo gufata iminsi mike ya konji kugira ngo arangize kuyisoma. Bidatinze yari arangije gusoma Bibiliya yose.
Nyuma yaho igihe umuvandimwe Barnadze yatangiraga kutwigisha igitabo Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka, twishimiye ko twari dufite Bibiliya yacu bwite. Yari afite icyo gitabo natwe dufite Bibiliya, maze tukuzuzanya! Hashize nk’umwaka jye na Badri twarabatijwe.