ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwex ingingo 25
  • Yita ku bandi nubwo afite ibibazo by’uburwayi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yita ku bandi nubwo afite ibibazo by’uburwayi
  • Inkuru z’ibyabaye
  • Ibisa na byo
  • Nihanganiye ibigeragezo mbona imigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Uko Imana yita ku bafite ubumuga bwo kutumva
    Izindi ngingo
  • Jya wita ku bavandimwe na bashiki bacu batumva
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Kuki wagombye gusenga?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Inkuru z’ibyabaye
ijwex ingingo 25
Maria Lúcia yandika ibaruwa.

Yita ku bandi nubwo afite ibibazo by’uburwayi

Maria Lúcia ukomoka muri Burezili, arwaye indwara itera ubuhumyi no kutumva. Iyo ndwara umuntu arayivukana kandi ituma abenshi mu bayirwaye bagenda batakaza ubushobozi bwo kumva cyangwa kureba. Maria yavukanye ubumuga bwo kutumva maze bituma yiga ururimi rw’amarenga akiri muto. Nyuma amaze kugira imyaka 30, yatangiye guhuma. Nubwo ahanganye n’ibyo bibazo, Maria Lúcia ntiyigeze aheranwa na byo ngo bitume yitarura abandi. Ubu afite imyaka 70 kandi abayeho yishimye.

Maria Lúcia yahuye n’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 1977 mbere y’uko atangira guhuma. Agira ati: “Nahuye n’umunyeshuri twiganye witwa Adriano akaba yari amaze igihe gito abaye Umuhamya wa Yehova. Yambwiye isezerano ry’Imana rivuga ko isi izahinduka paradizo, abantu bose bakabaho bishimye kandi bafite ubuzima butunganye. Ibyo yambwiye byaranshimishije cyane bituma nemera kwiga Bibiliya. Bidatinze, natangiye kujya mu materaniro yo mu itorero ryo mu mujyi wa Rio de Janeiro, aho amwe mu materaniro yasemurwaga mu rurimi rw’amarenga. Yehova yaramfashije ubucuti nari mfitanye nawe bukomeza kwiyongera, maze mbatizwa muri Nyakanga 1978.”

Nyuma y’igihe, Maria Lúcia yimukiye mu itorero ririmo Abahamya batazi ururimi rw’amarenga. Byabanje kumubera ikibazo, kubera ko atashoboraga kumva ibyavugirwaga mu materaniro. Bashiki bacu babiri baje kumufasha. Bicaranaga na we mu materaniro bakamwandikira ibyavugwaga. Maria Lúcia yagize ati:“ Iyo nageraga mu rugo nasomaga nitonze ibyo babaga banditse kugira ngo mbashe kubyumva neza. Nyuma yaho, abo bashiki bacu babiri bize ururimi rw’amarenga bambera abasemuzi.”

Maria Lúcia yarushijeho guhuma, bigera aho atakibasha kureba amarenga abamusemuriraga bakoraga. Byatumye atangira gukoresha amarenga yo mu biganza kugira ngo abashe gushyikirana n’abandi. Ayo marenga akorwa ate? Maria abisobanura agira ati: “Nshyira ibiganza byanjye hejuru y’iby’umuntu uri kunsemurira, ku buryo mbasha kumenya ibimenyetso umuntu uri kunsemura arimo gukora.”

Maria Lúcia ashimira cyane ukuntu abasemuzi bamufashije. Yabavuzeho agira ati: “Ni impano y’agaciro gakomeye Yehova yampaye. Bamfasha kungukirwa n’amateraniro y’itorero, amakoraniro y’akarere n’amakoraniro y’iminsi itatu.”

Umusemuzi akoresha amarenga yo mu biganza kugira ngo afashe  Maria Lúcia gukurikira amateraniro.

Maria Lúcia aracyakora umurimo wo kubwiriza. Ageza ubutumwa bwiza ku bafite ubumuga bwo kutumva akoresheje amarenga yo mu biganza, kandi batangazwa n’imihati ashyiraho kugira ngo abagereho. Mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, Maria Lúcia yandikiye amabaruwa menshi abafite ubumuga bwo kutumva abifashijwemo na musaza we José Antônio, na we ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona.a

Maria Lúcia yandika ibaruwa mu gihe musaza we José Antônio amufashe ikiganza cy’ibumoso akora amarenga.

Abigenza ate? Agira ati: “Nkoresha agakoresho ka pulasitiki gafite ishusho ya L. kamfasha kwandika ku murongo ugororotse no gutondeka za paragarafu. Musaza wanjye José Antônio afite ubushobozi buhambaye bwo kwibuka ibintu. Ampa ibitekerezo ku ngingo zitandukanye n’imirongo yo muri Bibiliya nshyira mu mabaruwa. Ngerageza kwandika mu buryo abantu bafite ubumuga bwo kutumva bashobora gusobanukirwa. Icyakora si ko abantu bose bafite ubumuga bwo kutumva baba bamenyereye inyandiko.”

Nubwo ubu Maria Lúcia atabona na gato, aracyakora ibintu byinshi. Umwe mu basemuzi be witwa Karoline, yaravuze ati: “Maria Lúcia akora imirimo yose yo mu rugo kandi mu nzu ye haba hari isuku, ibintu byose bitondetse neza. Akunda gutegura amafunguro no kuyasangira n’inshuti ze.”

Maria Lúcia arimo kwarurira inshuti ye.

Umusaza w’itorero Maria Lúcia, abarizwamo witwa Jefferson, na we yaravuze ati: “Maria Lúcia akunda Yehova bihebuje kandi akunda n’abantu. Buri gihe akora ibintu atita ku nyungu ze gusa, ahubwo yita no ku nyungu z’abandi.”—Abafilipi 2:4.

a José Antônio yabaye Umuhamya nyuma ya Maria Lúcia, yabatijwe mu mwaka wa 2003. Na we yavukanye ubumuga bwo kutumva nka Maria Lúcia, kandi na we yaje guhuma

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze