ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwwd ingingo 17
  • Ifi yitwa Remora

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ifi yitwa Remora
  • Ese byararemwe?
  • Ibisa na byo
  • Uruhu rw’ifi yo mu bwoko bwa Requin
    Ese byararemwe?
  • Ibinyabuzima bitanga urumuri
    Ese byararemwe?
Ese byararemwe?
ijwwd ingingo 17
Remora irimo yoga. Ku mutwe wayo hariho ikintu gituma ifata ku bindi bintu ikamatira.

ESE BYARAREMWE?

Ifi yitwa Remora

Ifi yitwa remora, iri mu bwoko bw’amafi afite ubushobozi bwo gufata ku bindi binyabuzima byo mu mazi, kandi ikabyiyomoraho mu buryo bworoshye kandi itabikomerekeje. Ubwo bushobozi ayo mafi afite bwashishikaje cyane abashakashatsi.

Suzuma ibi bikurikira: Iyo fi ishobora gufata ku mafi atandukanye urugero nka barene, ku tunyamasyo no ku bindi binyabuzima byo mu mazi uko uruhu rwabyo rwaba rumeze kose. Iyo fi ya remora irya udusimba duto two mu nyanja. Nanone iyo yafashe ku yandi mafi, irya ibyo ayo mafi yashigaje, ari na ko ayitembereza kandi akayirinda andi mafi ashobora kuyirya. Abashakashatsi barimo bariga ubwo bushobozi iyo fi ifite bwo kwiyomeka ku bindi binyabuzima kandi igafata igakomeza.

Remora ifashe ku gifi kinini

Iyo fi ifite ikintu kiri ku mutwe wayo gituma yiyomeka ku bindi bintu. Inyuma kuri icyo kintu haba horoshye ku buryo hashobora gufata ku binyabuzima igiye kwiyomekaho. Icyo kintu kigizwe n’utuntu duto tumeze nk’imbavu na two tugizwe n’utugufwa duto cyane ariko dukomeye. Iyo utwo tuntu tumeze nk’imbavu twegutse, utwo tugufwa duhita dufata ku kinyabuzima iyo fi igiye kwiyomekaho. Urugero, iyo remora ifashe nko ku yindi fi nini, iramatira ku buryo n’iyo iyo fi yaba ifite umuvuduko munini cyangwa igakata mu buryo butunguranye, remora itayirekura.

Abahanga biganye icyo kintu kiri ku mutwe w’iyo fi, bakora igikoresho kimatira gishobora gufata ku bintu bitandukanye. Abo bashakashatsi bometse icyo gikoresho ku kindi kintu, kiramatira cyane ku buryo bagerageje kugikuraho bakoresheje imbaraga nyinshi cyane ariko gikomeza gufata.

Abahanga barateganya kwigana ubushobozi iyo fi ifite bwo kumatira bagakora ibintu bitandukanye. Urugero, barateganya gukora ibintu bazajya bashyira ku binyabuzima byo mu nyanja mu gihe babikoraho ubushakashatsi n’ibyo bazakoresha mu gihe bazaba bakora ubushakashatsi ku bindi bintu biri hasi cyane mu nyanja. Nanone bazifashisha ubwo buryo bashyira amatara n’ibindi bikoresho ku bice by’ibiraro n’ubwato biba biri hasi mu mazi.

Ubitekerezaho iki? Ese iyo fi ifite ubushobozi bwo gufata ku kintu ikamatira, yabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa yararemwe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze