ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwwd ingingo 37
  • Uburyo bwo kuyungurura bw’ifi yitwa Manta Ray

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburyo bwo kuyungurura bw’ifi yitwa Manta Ray
  • Ese byararemwe?
  • Ibisa na byo
  • Ese hari idini wagirira icyizere?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Amazi meza
    Nimukanguke!—2023
Ese byararemwe?
ijwwd ingingo 37
Ifi ya manta ray iri koga ifunguye umunwa.

Todd Aki/Moment Open via Getty Images

ESE BYARAREMWE?

Uburyo bwo kuyungurura bw’ifi yitwa Manta Ray

Ifi yitwa manta ray ikoresha umunwa wayo igafata uruvange rw’amazi n’utunyabuzima duto cyane tuba hasi mu nyanja. Urwo ruvange rwikubita ku kayunguruzo k’iyo fi, bigatuma utwo tunyabuzima tujya mu muhogo wayo, ubundi ikatumira. Amazi yo anyura muri ako kayunguruzo agasohokera aho iyo fi ihumekera. Iyo fi iyungurura utwo tunyabuzima, ntidusohokane n’amazi, nubwo ari duto cyane ugereranyije n’utwenge tw’akayunguruzo k’iyo fi. Hari umunyamakuru uvuga ibijyanye na siyanse witwa Ed Yong, wavuze ko ibyo bintu ubusanzwe bisa n’ibidashoboka.

Tekereza kuri ibi bikurikira: Uburyo bwo kuyungurura bw’iyo fi bumeze nk’imiheto itanu, ikozwe nk’igisokozo gifite amenyo ku mpande zombi. Ayo menyo aba asa nk’ateranye umugongo, atandukanya amazi, amwe agaca hejuru y’ayo menyo, andi agaca hagati y’ayo menyo, noneho bigakora akantu kameze nk’umuvumba.

Utunyabuzima, iyo dukubise kuri ayo menyo nk’ay’igisokozo, duhita twinjira mu muyoboro uba wihuta cyane, ukatugeza mu muhogo w’iyo fi, maze ikatumira. Ubundi utwo tunyabuzima twagombye guhagama hagati y’ayo menyo, ariko wa muvumba uhita udusunika ukatwohereza muri uwo muyoboro. Ubu buryo bwo kuyungurura iyi fi ikoresha, butuma ibasha gufata utunyabuzima two mu mazi ikaturya ubundi twashoboraga guca hagati y’ayo menyo nk’ay’igisokozo tukisubirira mu nyanja.

Ikindi nanone, ubwo buryo bwo kuyungurura ibyokurya iyo fi ikoresha, butuma imyenge iri hagati y’ayo menyo itaziba kandi igahora ifite isuku. Ibyo ibikora niyo yaba iri koga yihuta cyangwa utwo tunyabuzima two mu mazi ari twinshi.

Abashakashatsi bafite icyizere ko ubu buryo iyi fi ya manta ray ikoresha iyungurura, bushobora kubafasha gushyiraho uburyo bwo kuyungurura amazi akarushaho gusa neza kandi bakayakuramo uduce duto tw’imyanda ya pulasitike tutaboneshwa amaso.

Ubitekerezaho iki: Ese uburyo ifi ya manta ray ikoresha iyungurura bwabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa bwararemwe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze