Bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Crimée
Urugomo abategetsi b’Abarusiya bakorera Abahamya ba Yehova, ubu noneho rwageze no mu ntara ya Crimée. Abategetsi bo mu Burusiya basheshe imiryango yo mu rwego rw’amategeko Abahamya bakoreshaga, ariko nanone bagaragaje ko bafite intego yo kubabuza burundu kuyoboka Imana mu mahoro. Kuva muri Mata 2017 igihe abategetsi b’Abarusiya bahagarikaga umurimo ukorwa n’Abahamya, bagiye bagaba ibitero byinshi aho bateranira hirya no hino mu gihugu, bafata Abahamya batari bake barabafunga. Ubwo buryo ni bwo noneho abategetsi barimo bakoresha bibasira Abahamya ba Yehova bo muri Crimée.
Ku itariki ya 15 Ugushyingo 2018, mu karere ka Dzhankoy muri Crimée, abapolisi n’abasirikare bagera kuri 200 bagabye ibitero mu ngo umunani z’Abahamya, aho Abahamya ba Yehova bari mu matsinda mato mato bari bateraniye basoma Bibiliya banayiganiraho. Abasirikare bagera kuri 35 bipfutse mu maso binjiye ku ngufu mu rugo rwa Sergey Filatov, aho Abahamya batandatu bari bateraniye. Icyo gitero cyabakuye umutima. Abo basirikare bafashe umusaza w’imyaka 78 bamwegeka ku rukuta, bamuryamisha hasi, bamwambika amapingu, barangije baramuhondagura ku buryo byabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga. Abandi bagabo babiri bageze mu za bukuru na bo bahungabanyijwe n’ibyababayeho, ku buryo bahise bajyanwa kwa muganga bitewe n’uko umuvuduko w’amaraso wari wazamutse cyane. Ikibabaje ni uko hari umugore wagabweho igitero, bituma inda yari atwite ivamo.
Urugo rwa Sergey rwagabweho igitero, hanyuma bamurega ko akorana n’umuryango ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa, bashingiye ku Ngingo ya 282.2(1) yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Burusiya. Ku itariki ya 5 Werurwe 2020, urukiko rw’akarere muri Crimée rwakatiye Sergey igifungo cy’imyaka itandatu. Nyuma yo gukatirwa yahise ajyanwa muri gereza.
Nyuma y’igitero cyagabwe ku ngo z’Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Dzhankoy mu mwaka 2018, abasirikare bo mu mutwe wihariye bakomeje kujya binjira ku ngufu mu ngo z’Abahamya bakekwagaho ibikorwa by’ubutagondwa. Igitero giherutse kugabwa vuba aha, ni icyabaye ku itariki ya 7 Kanama 2024, igihe abapolisi bitwaje imbunda kandi bipfutse mu maso basakaga ingo eshanu z’Abahamya ba Yehova bo mu mudugudu wa Razdolnoye harimo n’urugo rwa mushiki wacu Tamara Brattseva ufite imyaka 68. Uwo mushiki wacu yashinjwe gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa. Ubu arimo kuburanishwa. Mu kwezi k’Ukwakira 2024, Abahamya ba Yehova babiri b’abagabo, ari bo Yuriy Gerashchenko na Sergey Parfenovich, buri wese yakatiwe imyaka itandatu y’igifungo ari muri gereza yihariye. Mbere yaho bari barakatiwe igifungo gisubitse ariko ubushinjacyaha bubasabira igihano gikomeye kurushaho, maze urukiko rwemeza ko bajya gufungirwa muri gereza yihariye. Bahise bafatwa bakiva mu rukiko maze boherezwa muri iyo gereza.
Ibyo bitero byose byagiye bikurikirwa no gushinja ibyaha bamwe mu Bahamya ba Yehova, byatumye 14 bakatirwa igifungo kigera ku myaka itandatu n’igice. Bose bashinjwaga icyaha cyo gushyigikira umuryango ushinjwa ubutagondwa.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 19 Gicurasi 2025
Abahamya ba Yehova cumi na bane bo muri Crimée ni bo bafunzwe.
Ku itariki ya 3 Ukwakira 2024
Yuriy Gerashchenko na Sergey Parfenovich bakatiwe imyaka itandatu y’igifungo muri gereza yihariye.
Ku itariki ya 7 Kanama 2024
Abapolisi bagabye igitero ku ngo eshanu z’Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Alushta, Razdolnoye na Senokosnoye. Mushiki wacu Tamara Brattseva yatangiye gukurikiranwa mu nkiko.
Ku itariki ya 5 Kanama 2021
Ingo umunani z’Abahamya ba Yehova zarasatswe, umuvandimwe Aleksandr Dubovenko na Aleksandr Litvinyuk barafatwa.
Ku itariki ya 1 Ukwakira 2020
Ingo icyenda zo mu mujyi wa Sevastopol zagabweho igitero. Igor Shmidt yarafashwe afungwa by’agateganyo.
Ku itariki ya 4 Kamena 2019
Abapolisi bo mu mutwe udasanzwe bigabije ingo icumi zo mu mujyi wa Sevastopol. Icyo gihe Viktor Stashevskiy yashinjwe icyaha cyo gutegura ibikorwa by’ubutagondwa.
Ku itariki ya 20 Werurwe 2019
Abapolisi bo mu mutwe udasanzwe bigabije ingo umunani zo mu mijyi ya Alupka na Yalta. Icyo gihe, Artem Gerasimov yahaswe ibibazo, nyuma yaho ashinjwa icyaha cyo gutegura ibikorwa by’ubutagondwa.
Ku itariki ya 15 Ugushyingo 2018
Abapolisi n’abasirikare basaga 200 bo mu karere ka Dzhankoy bagabye ibitero mu ngo umunani harimo n’urwa Sergey Filatov.