“Hari igihe bafashwa no kuririmba gusa!”
● Juliana yari Umukristokazi ugeze mu za bukuru wo muri Filipine, wari urwaye indwara y’ubwonko ituma umuntu adatekereza neza. Yari atacyibuka n’abana yibyariye. Nyamara, ibyo ntibyambuzaga kumusura iyo nabaga nagiye mu gace yari atuyemo.
Nubwo Juliana yari yaraheze mu buriri, yabaga areba mu idirishya yitegereza ibibera hanze. Iyo twabaga turi kumwe, byarangoraga bitewe n’uko yabaga atakinyibuka. Yaranyitegereje cyane, ariko nta cyagaragazaga ko yari yamenye. Naramubajije nti “ese uracyibuka Yehova?” Namubwiye inkuru y’ibyabaye mu murimo wo kubwiriza, maze mubaza n’utundi tubazo, ariko wabonaga atumva ibyo namubwiraga. Hanyuma nagize ntya muririmbira indirimbo, ariko ibyakurikiyeho bishobora kugutangaza.
Juliana yarahindukiye, arandeba maze na we atangira kuririmba. Hashize akanya gato, naretse kuririmba bitewe n’uko ntari narafashe mu mutwe amagambo yose agize iyo ndirimbo mu rurimi rw’igitagaloge. Ariko Juliana we yakomeje kuririmba kuko yibukaga ibitero byose uko ari bitatu. Nahise mbwira umuntu twari turi kumwe ngo ajye gutira igitabo cy’indirimbo Umuhamya wari utuye hafi aho. Yaje akizanye. Nubwo ntari nzi aho iyo ndirimbo iboneka mu gitabo, napfuye kukirambura mbona nyiguyeho. Ubwo twahise turirimbira hamwe iyo ndirimbo yose. Igihe nabazaga Juliana niba hari indi ndirimbo yibukaga, yahise andirimbira indirimbo ya karahanyuze y’urukundo yo mu rurimi rw’igifilipine.
Naramubwiye nti “oya Juliana, sinshaka ko undirimbira iyo kuri radiyo; ndashaka iyo ku Nzu y’Ubwami.”a Hanyuma nahise ntangira kuririmba indi ndirimbo yo mu gitabo cy’indirimbo, maze na we ahita yifatanya nanjye. Wabonaga yishimye cyane. Ntiyari akintumbira gusa, ahubwo yaramwenyuraga.
Icyo gihe abaturanyi bari baje kureba abantu barimo baririmba. Bari bahagaze ku idirishya batwitegereza kandi baduteze amatwi. Kubona ukuntu izo ndirimbo zakoze Juliana ku mutima, byari bishimishije. Byatumye yibuka amagambo azigize.
Ibyabaye icyo gihe, byamfashije kubona ko udashobora kumenya ikintu cyakora ku mutima umuntu wihebye, kandi kigafasha abantu batagishoboye kumva no gushyikirana n’abandi. Hari igihe bafashwa no kuririmba gusa!
Hashize igihe gito ibyo bibaye, Juliana yarapfuye. Nibutse ibyo bintu igihe nari ndimo numva indirimbo Abahamya ba Yehova baherutse gusohora mu mwaka wa 2009. Baza Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu uko wabona izo ndirimbo nziza cyane kandi zikora ku mutima.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Uko ni ko bita amazu Abahamya ba Yehova bateraniramo.