Icyo Bibiliya Ibivugaho (2)
Ese gusenga “abatagatifu” birakwiriye?
Marie na Theresa bumvaga ko ari “Abagatolika ba nyabo.” Bombi bizeraga “abatagatifu.” Marie yumvaga ko yashoboraga kubiyambaza. Buri gihe Theresa yasengaga “umutagatifu” abo mudugudu w’iwabo biyambaza, agasenga n’ “umutagatifu” we.
KIMWE na Marie na Theresa, hirya no hino ku isi hari abantu babarirwa muri za miriyoni basenga abatagatifu babo babasaba imigisha. Hari igitabo cyagize kiti “abatagatifu basabira abantu,” kandi “kubiyambaza kugira ngo . . . ubone imigisha ituruka ku Mana ‘ni byiza kandi bifite akamaro.’ ”—New Catholic Encyclopedia.
Ariko se Imana ibona ite ibyo kwiyambaza abatagatifu? Ese yemera ko twiyambaza “abatagatifu” kugira ngo badusabire ? Reka dusuzume icyo Bibiliya ibivugaho.
Ese twagombye kwiyambaza “abatagatifu”?
Muri Bibiliya, ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “umutagatifu” mu buhinduzi bumwe na bumwe, risobanura “uwera.” Icyakora, muri Bibiliya nta hantu na hamwe havuga ko hari umugaragu w’Imana wigeze gusenga “umutagatifu.” Kubera iki? Cya gitabo cyavuzwe haruguru, kivuga ko “mu kinyejana cya gatatu ari bwo hemejwe neza ko kwiyambaza abatagatifu bifite akamaro.” Ibyo byabaye hashize imyaka igera kuri 200 Kristo apfuye. Bityo rero, iyo nyigisho ntiyakomotse kuri Yesu cyangwa abanditsi ba Bibiliya bahumekewe bakandika ibirebana n’umurimo we wo kubwiriza. Kuki twabyemeza dutyo?
Buri gihe, Bibiliya itwigisha ko twagombye gusenga Imana yonyine, tukayisenga mu izina rya Yesu Kristo. Yesu yaravuze ati “ni jye Nzira n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho” (Yohana 14:6, Bibiliya Ntagatifu). Ayo magambo yumvikana neza, ahuje n’inyigisho ya Yesu iboneka muri Matayo 6:9-13. Igihe Yesu yasobanuraga iyo nyigisho irebana n’isengesho, yabwiye abigishwa be ati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. . . . ” (Matayo 6:9). Biragaragara neza ko Data wo mu ijuru ari we wenyine twagombye gusenga. Uko kuri gushingiye ku ihame ry’ingenzi riboneka muri Bibiliya.
Isengesho ni igikorwa cyo kuyoboka Imana
Hari igitabo cyagize kiti “isengesho ni ibitekerezo cyangwa amagambo yo kuramya, umuntu abwira Imana, imana n’imanakazi cyangwa ibindi bintu bisengwa. . . . Isengesho ni ikintu cy’ingenzi mu bigize gahunda yo kuyoboka Imana kiranga amadini hafi ya yose yo ku isi” (The World Book Encyclopedia). Ibaze uti “ese birakwiriye ko dupfukama tugasenga umuntu uwo ari we wese utari Umuremyi wacu waduhaye ubuzima” (Zaburi 36:9)? Yesu yaravuze ati “abasenga by’ukuri bazasengera Data mu mwuka no mu kuri; kandi koko, Data ashaka abameze nk’abo kugira ngo bamusenge” (Yohana 4:23). Nanone, Bibiliya igaragaza ko Umuremyi wacu adusaba ko ‘tumwiyegurira nta kindi tumubangikanyije na cyo.’—Gutegeka kwa Kabiri 4:24; 6:15.
Tekereza ku rugero rw’intumwa Yohana wari Umukristo. Iyo ntumwa yakuwe umutima n’ibintu bitangaje yari imaze kwerekwa n’umumarayika bivugwa mu gitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyahishuwe, maze ‘yikubita hasi imbere y’ibirenge by’[uwo] mumarayika igira ngo imuramye.’ Uwo mumarayika yabyakiriye ate? Yaravuze ati “sigaho! Ntukore ibintu nk’ibyo! Ndi imbata mugenzi wawe gusa, nkaba n’imbata mugenzi w’abavandimwe bawe . . . Imana abe ari yo uramya” (Ibyahishuwe 22:8, 9). Aha ngaha, Bibiliya yongeye gushimangira ko tugomba gusenga Yehova Imana wenyine.
Mu buryo buhuje n’ibimaze kuvugwa, Bibiliya ivuga ko Imana ari yo yonyine ‘yumva amasengesho’ (Zaburi 65:2). Nanone, kubera ko ari Imana Ishoborabyose, ni yo yonyine ifite uburenganzira n’ububasha bwo gusubiza ibyo isabwa mu isengesho rihuje n’ibyo ishaka, kandi ni yo iba izi uko yarisubiza (Yobu 33:4). Yesu Kristo na we yiyemerera ko ubushobozi bwe bufite aho bugarukira (Matayo 20:23; 24:36). Icyakora yahawe ububasha bukomeye, muri bwo hakaba harimo n’inshingano yo kuba Umuhuza w’Imana n’abantu.
Ni umuhuza wishyira mu mwanya wacu
Bibiliya ivuga ibirebana na Yesu igira iti “ashobora no gukiza rwose abegera Imana bamunyuzeho, kuko ahora ari muzima kugira ngo abasabire yinginga” (Abaheburayo 7:25). Mu yandi magambo, Yesu ashobora kwishyira mu mwanya w’abantu ‘begera Imana bamunyuzeho,’ akabahuza na yo. Ariko ibyo ntibishaka kuvuga ko twagombye gusenga Yesu, hanyuma ngo ashyikirize Imana isengesho ryacu. Ahubwo ibyo byumvikanisha ko dusenga Imana mu izina rya Yesu, bityo tukaba tugaragaje ko twemera ububasha afite. Kuki Yesu ari we Muhuza mwiza kurusha abandi?
Impamvu ya mbere ni uko yigeze kuba umuntu, bikaba byaratumye arushaho kwiyumvisha mu buryo bwuzuye imibabaro abantu bahura na yo (Yohana 11:32-35). Uretse ibyo, yagaragaje ko akunda abantu akiza abarwayi, azura abapfuye kandi agaha amafunguro yo mu buryo bw’umwuka abamuganaga bose (Matayo 15:29, 30; Luka 9:11-17). Yanababariye abantu ibyaha byabo (Luka 5:24). Ibyo biduha icyizere cy’uko turamutse dukoze icyaha, twaba “dufite umufasha utuvuganira kuri Data, ari we Yesu Kristo, umukiranutsi.”—1 Yohana 2:1.
Twagombye kugerageza kwigana urukundo rwa Yesu n’impuhwe ze. Ni iby’ukuri ko nta burenganzira dufite bwo kuba abahuza b’Imana n’abantu. Ariko kandi, dushobora gusenga dusabira abandi. Urukundo tubakunda rwagombye kudushishikariza kubasabira. Yakobo yaranditse ati “musenge musabirana. . . . Iyo umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga.”—Yakobo 5:16.
Marie na Theresa bize Bibiliya, maze bamenya uko kuri kw’agaciro. Nawe Abahamya ba Yehova baragutumirira kubigenza utyo. Nk’uko Yesu yabivuze, “abasenga [Imana] bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri.”—Yohana 4:24.
ESE WIGEZE WIBAZA IBI BIBAZO?
● Yesu yavuze ko twagombye gusenga nde?—Matayo 6:9.
● Ni iyihe nshingano Yesu afite?—Abaheburayo 7:25.
● Ese twagombye gusenga Imana dusabira abandi?—Yakobo 5:16.