ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 1/11 pp. 23-26
  • Ese uwareka ishuri?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese uwareka ishuri?
  • Nimukanguke!—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese ndeke ishuri cyangwa mbe ndihagaritse?
  • Kuki kureka ishuri ari bibi?
  • Ibyiza byo kutareka ishuri
  • Ese uwareka ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Aho nandika—Ishuri n’abo mwigana
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Ese mve mu ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakora iki mu gihe ntagishaka kwiga?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 1/11 pp. 23-26

Ibibazo Urubyiruko Rwibaza

Ese uwareka ishuri?

Wumva wareka ishuri ugeze mu wa kangahe?

․․․․․

Ababyeyi bawe bo se bashaka ko warangiriza mu wa kangahe?

․․․․․

ESE ibisubizo utanze ni bimwe? Nubwo byaba ari bimwe kandi ukaba ukiri mu ishuri, birashoboka ko hari igihe kigera, ukumva ushaka kurireka. Ese wigeze ugira ibitekerezo nk’ibi bikurikira?

● “Hari igihe njya numva naniwe cyane ku buryo mba ntashaka no kuva mu buriri. Ndibaza nti ‘ese ubundi ndigira iki ko ibyo niga nta cyo bizamarira?’ ”​​—⁠Rachel.

● “Incuro nyinshi najyaga numva narambiwe ishuri, ku buryo numvaga narivamo nkishakira akazi. Najyaga numva ko ishuri nta cyo rimariye, ko icyiza ari uko nakwishakira akazi kampemba.”​​—⁠John.

● “Buri mugoroba namaraga amasaha ane nkora imikoro yo ku ishuri. Nahoraga mu mikoro no mu bizamini byazaga byikurikiranya, ku buryo numvise ntagishoboye kubyihanganira, ntekereza kureka ishuri.”​​—⁠Cindy.

● “Hari igihe twatinye ko ku ishuri haba hatezwe igisasu. Ikindi gihe abanyeshuri batatu bagerageje kwiyahura; umwe we yariyahuye arapfa. Habaga n’urugomo rwaterwaga n’agatsiko k’insoresore. Hari igihe numvaga bindenze, nkumva nareka ishuri.”​​—⁠Rose.

Ese waba warahuye n’ibintu nk’ibyo? Niba byarakubayeho se, ni iki muri ibyo cyatumye ushaka kureka ishuri?

․․․․․

Ushobora kuba urimo utekereza uko wareka ishuri. Ariko se wamenya ute ko uriretse bitewe n’uko igihe cyo kurireka kigeze, cyangwa ko bitewe gusa n’uko urirambiwe? Kugira ngo usubize icyo kibazo, byaba byiza ubanje gusobanukirwa icyo kureka ishuri bisobanura.

Ese ndeke ishuri cyangwa mbe ndihagaritse?

Kureka ishuri no kurihagarika wumva bitandukaniye he?

․․․․․

Ese wari uzi ko mu bihugu bimwe na bimwe, umuntu asabwa kwiga hagati y’imyaka itanu n’umunani? Mu bindi bihugu ho, abanyeshuri baba basabwa kwiga hagati y’imyaka icumi na cumi n’ibiri. Ku bw’ibyo, amashuri abanyeshuri bo hirya no hino ku isi baba basabwa kwiga cyangwa imyaka bagomba kuba bafite, bigenda bitandukana bitewe n’igihugu.

Nanone kandi, hari ibihugu bishobora kwemerera umunyeshuri gukurikiranira amasomo amwe n’amwe cyangwa yose mu rugo, atiriwe ajya ku ishuri. Ubwo rero, abanyeshuri bigira mu rugo babiherewe uburenganzira n’ababyeyi babo kandi bakabibafashamo, ntibaba baretse ishuri.

Icyakora, niba ushaka kureka ishuri mbere y’uko urangiza kwiga, waba ujya ku ishuri cyangwa wigira mu rugo, ukwiriye kuzirikana ibi bikurikira:

Amategeko abivugaho iki? Nk’uko twigeze kubivuga, amategeko agenga amashuri umunyeshuri asabwa kwiga agenda atandukana bitewe n’igihugu. Ese mu gihugu cyanyu, amashuri y’ibanze umuntu ategetswe kwiga ni angahe? None se warayarangije? Niwirengagiza inama iboneka muri Bibiliya yo ‘kugandukira abategetsi bakuru,’ ugahagarika amashuri utararangiza kwiga ayo amategeko asaba, ubwo uzaba uretse ishuri.​​—⁠Abaroma 13:⁠1.

Ese narangije kwiga amashuri nari narateganyije kwiga? Wifuza ko amashuri wiga yazakugeza ku ki? Ese nturakimenya? Wagombye kuba ukizi! Naho ubundi, waba umeze nk’umugenzi uri muri gari ya moshi, ariko atazi aho agiye. Ku bw’ibyo, byaba byiza uganiriye n’ababyeyi bawe, maze ugasubiza ibibazo biboneka ku ipaji ya 25, ahanditse ngo “Niga mfite iyihe ntego?” Ibyo nubikora bizagufasha kugira intego, kandi wowe n’ababyeyi bawe bibafashe guteganya uko amashuri uziga angana.​​—⁠Imigani 21:​5.

Abarimu ndetse n’abandi bantu ntibazabura kukugira inama z’uko amashuri ukwiriye kwiga agomba kungana. Icyakora uzirikane ko ababyeyi bawe ari bo bafite uburenganzira bwo kugufatira umwanzuro wa nyuma (Imigani 1:​8; Abakolosayi 3:​20). Nuhagarika ishuri utararangiza amashuri wumvikanye n’ababyeyi bawe ko ukwiriye kwiga, ubwo uzaba uretse ishuri.

Ni iki gituma nshaka kureka ishuri? Uramenye ntuzishuke (Yeremiya 17:​9). Ni ibisanzwe ko umuntu atanga impamvu z’urwitwazo zo gukora ibyo yishakiye.​​—⁠Yakobo 1:​22.

Andika impamvu zumvikana zishobora gutuma ureka ishuri igihe kitaragera.

․․․․․

Andika impamvu z’urwitwazo zituma ushaka kureka ishuri.

․․․․․

Ni zihe mpamvu zumvikana wanditse? Zimwe muri izo mpamvu zishobora kuba ari nko gufasha umuryango wawe, cyangwa gufasha abandi kumenya Imana. Impamvu z’urwitwazo zishobora kuba ari nko guhunga ibizamini n’imikoro yo ku ishuri. Icy’ingenzi ni ukumenya igituma mu by’ukuri ushaka kureka ishuri, niba ari impamvu yumvikana cyangwa niba ari iy’urwitwazo.

Ongera usuzume izo mpamvu wanditse. Genda uha amanota buri mpamvu wanditse yo kureka ishuri, kandi ubikore utibereye. Ushyireho inota 1 kugera ku manota 5 (impamvu uri buhe inota 1, iraba ari yo mpamvu idafashije kurusha izindi, naho iyo uri buhe amanota 5, iraba ari yo mpamvu ifite ishingiro kurusha izindi). Uramutse uretse ishuri ushaka gusa guhunga ibibazo, waba wibeshya cyane.

Kuki kureka ishuri ari bibi?

Kureka ishuri ni nko gusimbuka ukava muri gari ya moshi utaragera iyo ujya. Ushobora kuba wumva utamerewe neza muri iyo gari ya moshi, cyangwa ikaba irimo abagenzi babi. Ariko nusimbuka ukayivamo, birumvikana ko utazagera iyo wajyaga kandi ko ushobora no gukomereka bikomeye. Nawe rero nureka ishuri, ushobora kutazarangiza amashuri wari warateganyije kwiga kandi ukiteza ibibazo, byaba ibyo uzahita uhura na byo cyangwa ibyo uzahura na byo mu gihe kizaza. Bimwe muri ibyo bibazo ni ibi:

Ibibazo ushobora guhita uhura na byo. Kubona akazi bishobora kutazakorohera. Nunakabona, kazaba kaguhemba make kurusha ayo wari kuzajya uhembwa iyo uza kuba wararangije kwiga. Ushobora kuzajya ukora amasaha menshi kugira ngo wibesheho, kandi ugakorera mu mimerere irutwa n’iyo urimo ku ishuri.

Ibibazo ushobora kuzahura na byo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyeshuri bareka ishuri bakunze kugira ubuzima bubi, bakabyara bakiri bato, bagafungwa kandi ugasanga babeshejweho n’imfashanyo.

Birumvikana ko kurangiza amashuri bidasobanura ko byanze bikunze utazahura n’ibyo bibazo. Ariko se kuki wareka ishuri, ukivutsa uburyo bwiza bwo kuzagira icyo ugeraho?

Ibyiza byo kutareka ishuri

Ni iby’ukuri ko iyo umuntu yatsinzwe ikizamini cyangwa bikaba bitagenze neza ku ishuri, ashobora kumva ashatse kurireka. Icyakora, ibibazo uba uzahura na byo biba bisa n’aho nta cyo bivuze ubigereranyije n’ibyo uhanganye na byo. Ariko mbere yo gufata umwanzuro wumva ko ukoroheye wo kureka ishuri, banza usuzume ibyavuzwe n’abanyeshuri bagenzi bawe twigeze kuvuga. Dore ibyiza bakesha kuba batararetse ishuri:

● “Nitoje kwihangana no kudahangayikishwa n’ubusa. Nanone nabonye ko kugira ngo umuntu yishimire ibyo akora, bimusaba gusa guhindura uko abona ibintu. Kuguma mu ishuri byatumye ngira ubuhanga buzatuma mbona akazi ndangije kwiga.”​​—⁠Rachel.

● “Nzi ko ninshyiraho umwete, nzagera ku cyo niyemeje. Ubu ndimo ndiga tekiniki mu mashuri yisumbuye, kandi bizamfasha kubona akazi nshaka ko kuba umukanishi w’imashini zikoreshwa mu icapiro.”​​—⁠John.

● “Ishuri ryamfashije kugira ubushobozi bwo gukemura ibibazo, byaba ibyo ku ishuri cyangwa ahandi. Gutekereza uko nakemura ibibazo birebana n’amasomo, imibanire yanjye n’abandi n’ibireba ubuzima bwanjye, byamfashije gukura mu bitekerezo.”​​—⁠Cindy.

● “Ishuri ryamfashije kwitegura guhangana n’ibibazo nahura na byo ku kazi. Nanone, ku ishuri nahahuriye n’ibibazo byatumye nongera gusuzuma imyizerere yanjye, ku buryo byamfashije kurushaho kugira ukwizera guhamye.”​​—⁠Rose.

Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo, kandi uwihangana aruta uwishyira hejuru mu mutima” (Umubwiriza 7:​8). Ku bw’ibyo, aho kugira ngo ureke ishuri, gerageza gukemura ibibazo uhanganye na byo ku ishuri wihanganye. Nubikora, uzibonera ko bizarushaho kukugirira akamaro.

Niba ushaka kubona ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’ “Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ype

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kwiga amashuri amara igihe gito, byagufasha bite gukoresha neza igihe umara ku ishuri?

● Kuki ari iby’ingenzi ko utekereza ku kazi wifuza kuzakora igihe uzaba umaze kurangiza amashuri?

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 24]

ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO

“Ku ishuri ni ho nitoreje gukunda gusoma. Gusoma ugasobanukirwa ibitekerezo by’umuntu n’ibyiyumvo bye, nta ko bisa.”

“Gukoresha neza igihe cyanjye bijya bingora. Ariko iyo ntiga, byari guhumira ku mirari. Kwiga bimfasha kugira gahunda ihamye no kuyubahiriza, kandi ngashyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere.”

[Amafoto]

Esme

Christopher

[Agasanduku ko ku ipaji ya 25]

NIGA MFITE IYIHE NTEGO?

Impamvu y’ibanze yo kwiga, ni ukugira ngo uzabone akazi kazagutunga, kagatunga n’umuryango ushobora kuzashinga (2 Abatesalonike 3:​10, 12). Ese wamaze gufata umwanzuro w’akazi wifuza kuzakora, n’uko igihe uzamara wiga kizagufasha kukitegura? Kugira ngo umenye niba amashuri yawe azakugirira akamaro, subiza ibibazo bikurikira:

Ni iki nshoboye gukora? (Urugero, ese menyereye gukorana n’abandi? Ese nkunda imirimo y’amaboko? Naba se nkunda gukora ibintu cyangwa kubisana? Ese nshoboye gusesengura ibibazo no kubikemura?)

․․․․․

Nkurikije ibyo nshoboye se, ni akahe kazi nakora?

․․․․․

Ni akahe kazi kaboneka aho ntuye?

․․․․․

Ni ayahe masomo ndimo niga azatuma mbona akazi?

․․․․․

Ni ibihe bintu bindi nakwiga byatuma ngera ku ntego zanjye bitangoye?

․․․․․

Jya uzirikana ko intego yawe ari iyo kwiga ukarangiza ufite ubumenyi buzakugirira akamaro. Ku bw’ibyo, ntugakabye ngo ube wa munyeshuri usazira ku ntebe y’ishuri, wa wundi uguma muri ya gari ya moshi twavuze, kugira ngo adasohoza inshingano zireba umuntu mukuru.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 26]

INAMA TWAGIRA ABABYEYI

Dore bimwe mu bintu bibabaza abakiri bato: “abarimu banyigisha barandambira!” “Tugira imikoro myinshi bikabije!” “Ubundi se ko n’amanota yo kwimuka nyabona bingoye, ndarushywa n’iki?” Izo ngorane zatumye abakiri bato bamwe na bamwe bashaka kureka ishuri bataragira ubumenyi bwazabafasha kwibeshaho. None se wakora iki mu gihe umwana wawe ashaka kureka ishuri?

Suzuma uko wowe ubwawe ubona ibirebana no kwiga. Ese wigeze kubona ko kwiga ari uguta igihe, ku buryo wumvaga ko ari nka gereza umuntu aba agomba kwihanganira kugeza ubwo azaba ashobora gukurikirana intego zimushishikaje kurushaho? Niba ari uko bimeze, iyo mitekerereze ishobora kugira ingaruka no ku bana bawe. Uko biri kose, kwiga neza bizabafasha kugira ‘ubwenge n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu,’ iyo ikaba ari imico bazakenera kugira ngo bagire icyo bigezaho bamaze kuba bakuru.​​—⁠Imigani 3:​21.

Jya ubaha ibikoresho by’ishuri. Hari abana baba bashobora kubona amanota meza kurusha ayo babona, ariko bakaba batazi kwiga, cyangwa bakaba bari mu mimerere ituma batiga uko bikwiriye. Kugira ngo aho umwana yigira habe hakwiriye, intebe n’ameza byagombye kuba bitariho ibintu byinshi biteza akajagari, hari urumuri ruhagije n’ibikoresho by’ubushakashatsi. Kugira ngo umwana wawe azagire icyo yigezaho, haba mu buryo bw’umwuka cyangwa mu buzima busanzwe, ushobora kubimufashamo umuha imyitozo kandi ukamubonera ahantu ho kwigira hakwiriye, hashobora kumufasha gutekereza ku nyigisho nshya no ku bitekerezo agenda yunguka.​​—⁠1 Timoteyo 4:​15.

Jya ubigiramo uruhare. Ntukumve ko abarimu n’abajyanama mu by’uburezi ari abanzi bawe; ahubwo ujye ubona ko mufatanyije kurera. Jya ukunda kubonana na bo, kandi umenye amazina yabo. Jya ubabwira intego umwana wawe afite n’ingorane ahura na zo. Niba umwana wawe agira amanota make, gerageza gutahura impamvu ibitera. Urugero, ese umwana wawe yaba yumva ko kubona amanota meza ku ishuri byazatuma bamubuza amahwemo ? Ese yaba afitanye ikibazo na mwarimu? Byifashe bite se ku masomo yiga? Nubwo umwana wawe yagombye guhatana kugira ngo atsinde amasomo, ntibyagombye kumubera umutwaro umuremerera. Hari n’indi mpamvu ishobora kubitera: ashobora kuba afite ubumuga runaka, urugero nk’indwara y’amaso cyangwa akaba afite ingorane yo kutiga ngo afate.

Uko uzagenda ugira uruhare mu gutoza umwana wawe, haba mu buryo bw’umwuka cyangwa mu buzima busanzwe, ni ko azagenda arushaho kugira icyo yigezaho.​​—⁠Imigani 22:​6.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Kureka ishuri ni nko gusimbuka ukava muri gari ya moshi utaragera iyo ujya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze