“Ukuri ni ko kuzababatura”
AYO magambo Yesu Kristo yavuze aboneka muri Yohana 8:32, na n’ubu aracyari ukuri kudasubirwaho. Uko kuri kutubatura ku mihango n’imiziririzo idashimisha Imana, kandi ishobora kuduteza akaga. Inkuru zikurikira, zigaragaza uko ukuri ko muri Bibiliya kwabatuye abantu bo mu bihugu binyuranye kuri imwe mu migenzo ifitanye isano na Noheli ibabera umutwaro.
Ukuri ko muri Bibiliya kubatura abantu
Arijantina. Oscar yaravuze ati “umuryango wacu wigobotoye ibibazo byaterwaga no gukabya kurya no kunywa, hamwe n’amafaranga twatangaga tugura impano tutari dufitiye ubushobozi.”
Mario yumvise yiruhukije igihe yasobanurirwaga ukuri ku byerekeye icyo yise “ikinyoma cya Noheli.” Yaravuze ati “ubu nezezwa no gushimira abantu mbaha impano igihe icyo ari cyo cyose cy’umwaka, nkurikije amafaranga mfite.”
Kanada. Elfie yaranditse ati “nkunda gutanga impano no kuzihabwa. Ariko sinkunda umuntu umpa impano bitewe n’uko ahatirwa kuyimpa. Igihe umuryango wacu warekaga ibyo kwizihiza Noheli, nariruhukije.”
Umukobwa wa Elfie witwa Ulli, yaravuze ati “ababyeyi banjye bamaze kureka kwizihiza Noheli, bafashe akamenyero ko kujya badutungura, bakadukorera ibintu bishimishije cyangwa bakaduha impano mu bihe bitandukanye by’umwaka, kandi ibyo twarabikundaga! Iyo abanyeshuri twiganaga batubazaga ibyabaye, twababwiranaga ishema tuti ‘ni ibisanzwe!’ Icyakora, kureka iyo migenzo tugatangira gukurikiza ukuri ko muri Bibiliya ntibyoroheye ababyeyi bacu, kuko bene wabo babarwanyije. Ariko bakomeje gushikama. Kubona ukuntu bari baramaramaje gusenga Yehova Imana mu buryo yemera, byaramfashije cyane.”
Silvia we avuga ko kureka kwizihiza Noheli byatumye yumva “aruhutse.” Yagize ati “byatumye numva merewe neza. Nazirikanaga ko uwo mwanzuro ushimisha Yehova Imana, kandi nubwo nari gukomeza kwizihiza Noheli incuro zingana zite, sinari kugira ibyishimo nk’ibyo.”
Kenya. Peter yaranditse ati “igihe nizihizaga Noheli, naguzaga amafaranga menshi kugira ngo ngure impano, kandi ntegure amafunguro y’akataraboneka. Kugira ngo ibyo byose mbigereho, byansabaga gukora amasaha y’ikirenga, nkajya gukorera kure y’umuryango wanjye. Mbega ukuntu nashimishijwe no kuva muri ubwo bubata!”
Carolyne yaravuze ati “njya mpa impano abagize umuryango wanjye n’incuti zanjye igihe icyo ari cyo cyose, kandi na bo bakazimpa. Nemera ko izo mpano mpabwa ntabyiteguye, kandi uyimpaye akabikora abivanye ku mutima, ari zo nziza cyane.”
U Buyapani. Hiroshi na Rie baranditse bati “abana bacu ntibigeze bagwa mu mutego wo kwitega ko bahabwa impano, kuko ibyo byashoboraga gutuma bataziha agaciro. Twebwe ababyeyi dushimishwa no kubona ko basobanukiwe ko gutanga byagombye kuba bivuye ku mutima.”
Keiko yaravuze ati “umuryango wacu wajyaga wizihiza Noheli. Iyo twabaga tumaze kubona ko agahungu kacu kasinziriye, jye na se twashyiraga impano hafi y’aho karyamye. Iyo bwabaga bumaze gucya, twarakabwiraga tuti ‘Père Noël yaguhaye impano, kubera ko wabaye umwana mwiza.’ Igihe namenyaga ibya Noheli, maze nkabibwira ako gahungu kacu, byarakababaje kararira. Ibyo byatumye mpita numva ko Noheli atari nziza nk’uko birirwa bayitaka. Ahubwo nabonye ko ari ikinyoma, kandi kuba narakomeje kugishyigikira byatumye numva ko nahemukiye umuhungu wanjye.”
Filipine. Dave yaravuze ati “sinabona uko nshyira mu nyandiko ibyishimo nkesha inyigisho zitanduye zo muri Bibiliya twigishijwe na Yehova. Iyo mu muryango wacu dutanze impano, ntituba twiteze ko tuziturwa, kandi tuzitanga tubikuye ku mutima.”
Abantu tumaze kuvuga ni bake ugereranyije n’abandi bagenzi babo babarirwa muri za miriyoni, biboneye ko ukuri ko muri Bibiliya kubatura abantu. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko iyo dukurikije ukuri kwa Bibiliya mu mibereho yacu, dushimisha umutima w’Imana (Imigani 27:11). Yesu Kristo yaravuze ati “abasenga by’ukuri bazasengera Data mu mwuka no mu kuri; kandi koko, Data ashaka abameze nk’abo kugira ngo bamusenge” (Yohana 4:23). Ese iyo Imana irebye mu mutima wawe, ibona ko uri wa muntu wifuza kumenya ukuri? Ntidushidikanya ko igisubizo watanga kuri icyo kibazo ari yego!
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Abakristo batanga babikunze, kandi bakabikora igihe icyo ari cyo cyose cy’umwaka